00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IRDP yatangije ibiganiro mu gushakira umuti ibyahungabanya amahoro

Yanditswe na

INKESHA Ariane

Kuya 9 April 2012 saa 08:16
Yasuwe :

Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane Bigamije Amahoro (IRDP) cyatangije amatsinda y’ibiganiro mpaka mu Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE) mu cyumweru gishize.
IRDP, nk’ikigo kigamije kugira uruhare mu kubaka Amahoro arambye mu Rwanda, cyatangiye ibikorwa byacyo mu mwaka wa 2001. Muri uko gushakisha amahoro, IRDP ikoresha ubushakashatsi buhiza abanyarwanda d’ingeri zose mu matsinda baganiriramo ibibazo byahungabanya amahoro mu Rwanda kandi bakanabishakira umuti.
Mu mwaka wa 2006, (…)

Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane Bigamije Amahoro (IRDP) cyatangije amatsinda y’ibiganiro mpaka mu Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE) mu cyumweru gishize.

IRDP, nk’ikigo kigamije kugira uruhare mu kubaka Amahoro arambye mu Rwanda, cyatangiye ibikorwa byacyo mu mwaka wa 2001. Muri uko gushakisha amahoro, IRDP ikoresha ubushakashatsi buhiza abanyarwanda d’ingeri zose mu matsinda baganiriramo ibibazo byahungabanya amahoro mu Rwanda kandi bakanabishakira umuti.

Mu mwaka wa 2006, mu nama nkuru ya IRDP igizwe n’ababa mu matsinda y’ibiganiro, abayobozi, n’imiryango itegamiye leta, nibwo hasabwe ko abakiri bato nabo batozwa umuco wo kugira ibiganiro mpaka ngo hato hatazagira ubashora mu nzira mbi nk’uko byagiye biba mu mateka y’u Rwanda.

Guhera mu mwaka wa 2007, IRDP yatangije gahunda ya “Ecole du Débat” mu bigo 25 by’amashuri yisumbuye mu ntara zose uko ari eshanu, aho amatsinda 50 yashinzwe. Abanyeshuri bagiye baganira ku ngingo zitandukanye zirimo ubworoherane, demokarasi n’uruhare rw’abaturage mw’ifatabyemezo, uburinganire n’ibindi. Nk’uko umunyeshuri wo muri IFAK uri mu itsinda ry’ibiganiro abyivugira, byabagiriye akamaro.

Yagize ati: “Kugira ibiganiro mpaka byaramfashije cyane cyane mu gushirika ubwoba bwo kuvuga icyo ntekereza nkumva ko nange hari umusanze natanga mu guteza imbere igihugu. No mu myigire byaramfashije kuko kugira ngo udakorwa n’isoni mu biganiro ugomba gukora ubushakashatsi ku bwawe kugira ngo umenye uko usubiza. N’ubwo na IRDP iba yaduhaye imfashanyisho badushishikariza natwe gukora ubushakashatsi kugira ngo buri wese yiyubakire igitekerezo.”

IRDP imaze kubona impinduka yabaye mu bana bo mu mashuri yisumbuye, yasanze igomba no kugera kuri bakuru babo dore ko ari nabo bazayobora igihugu ejo. Amatsinda ya mbere abiri akaba yaratangijwe muri KIE, andi akazajya UNR na ICK. Muri uyu muhango wo kutangiza aya matsinda, umuyobozi wungirije wa IRDP yagize ati: “Turashaka ko u Rwanda rw’ejo rwitandukanya n’umuco w’“Irivuze umwami”. Simvuze ko tutagomba kumva abatuyoboye, ariko nanone tugomba gushishoza kugira ngo hato tudasanga twageze aho twari turi mu 1994. Ni ngombwa rero ko buri wese atekereza kukibereye igihugu cyacu kandi akakigeza kubandi binyuze mu nzira y’amahoro. Ibi biganiro mpaka rero bizabibafashamo”.

Abanyeshuri bishimiye iki gikorwa, ndetse abenshi kuko bagiye kuba abarezi banasaba ko babona inyigisho bazakwiza aho bagiye.

Bari mu biganiro mpaka mu kubaka amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages