Urukiko rw’ikirenga rwa Ireland rwakiriye ikirego gikomeye cy’abakundana b’abanyarwanda bahakaniwe n’ubuyobozi gukorera ubukwe muri icyo gihugu.
Ku wa mbere tariki ya 4 Werurwe 2013, urukiko rwa Ireland rwatangarijwe ko umuyobozi ushinzwe kwandika abapfuye, abavutse n’abashakanye yamenyesheje aba bakunzi mu ntangiriro z’uyu mwaka badashobora gushyingiranwa kubera ibibazo by’ibihe bashoboraga kuba bashyingiranwamo bitarasobanuka.
Aba bakunzi bombi ni impunzi z’abanyarwanda,hakaba hashize imyaka myinshi batuye muri Ireland, gusa ntibiyumvisha impamvu bakangirwa ubukwe kandi bafite imyaka n’ubushbozi bihagije.
Hashize imyaka ibiri gusa bemeranyijwe kuzarushinga. Basabye ubuyobozi bushinzwe ubwanditsi uburenganzira bwo gushinga urugo mu 2012, nk’uko babisabwaga banatanze ibyangombwa.
Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo batangarijwe n’umuyobozi mukuru w’ubwanditsi ko icyifuzo cyabo cyo gusezerana byemewe n’amategeko cyahakanwe, ko bagomba kujya mu rukiko gushaka icyemezo gishingiye ku ngingo ya 29 y’itegeko ry’umuryango ribemerera kuba bakora ubukwe.
Ku wa 4 Werurwe 2013 Colm O’Dwyer umwunganizi mu mategeko w’aba bakunzi yatangaje ko ikibazo cyavutse ubwo mu nama umusore yatangaje ko yagiye mu Afurika mu gikorwa cyo kwiyereka ababyeyi b’umukobwa, bikaba byaratumye aboyozi bashinzwe ubwanditsi muri Leta batekereza ko uyu musore n’umukunzi we baba bararangije gukora ubukwe bujyanye n’umuco icyo gihe.
Yakomeje abisobanura avuga ko mu 2011 umusore yagiye muri Namibia aho umuryango w’umukunzi we uba ariko ko yagiye wenyine kuko umukobwa nta byangombwa yari afite.
Umucamanza Micheal Peart yemeranyijwe n’umwunganizi mu mategeko avuga ko bitoroshye kumva ko aba bakunzi bashobora kuba barakoze ubukwe muri Namibia kandi umugeni atarahari.
Aba bakunzi barifuza ko urukiko rwareka kumva ihakanwa ry’ubukwe bwabo ry’umwanditsi mukuru, ahubwo urukiko rugasaba ubwanditsi kongera gusuzuma ubusabe bwabo byihutirwa.
Hemejwe ko Umwanditsi Mukuru yibeshye ku itegeko agahita asubiza atabanje gutekereza, kandi ko nta mbogamizi n’imwe yabuza ubukwe kubaho, bakaba bazasubizwa mu kwezi gutaha kwa Mata.



















TANGA IGITEKEREZO