Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 u Rwanda rumaze rubonye ubwigenge ndetse n’imyaka 18 rumaze rwibohoye politiki y’ivangura n’igitugu, byizihirijwe i Kigali kuri Stade Amahoro i Remera ku tariki ya 1 Nyakanga 2012. Iyi mihango yaranzwe n’akarasisi k’ingabo z’igihugu ndetse na Polisi, yari iyobowe na Brig. Gen. Kazura Jean Bosco, ingabo zaniyerekanye mu mikino itandukanye irimo iyo kwitabara nta ntwaro zikoreshejwe dore ko hanabayeho n’imyiyerekeno y’indege zifahishwa mu gihe cy’intambara, binarangwa kandi n’indirimbo, Imbyino n’ibindi.
Uyu muhango, wari witabiriwe n’imbaga y’Abanyarwanda ndetse n’abashyitsi batandukanye barimo Perezida wa Repubulika ya Tanzaniya Jakaya Kikwete, Visi Perezida wa Uganda Edward Sekandi, Visi Perezida wa Mbere w’u Burundi Therence Sininguruza, Abayobozi bakuru bo muri Guverinoma, Hon. Jean Ping wo muri Komisiyo y’Afurika yunze Ubumwe, ndetse n’Ingabo na Polisi y’u Rwanda.
Amafoto:Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO