00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishuri rizafatirwamo indangamanota mpimbano rizafungwa burundu

Yanditswe na

Kwizera Emmanuel

Kuya 30 May 2012 saa 01:01
Yasuwe :

Ibi ni ibyatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe mashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias, aho yatangaje ko ikigo kizafatirwamo indangamanota mpimbano kizahagarikwa cyangwa kigafugwa burundu.
Ibi Dr Harebamungu yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Gicurasi 2012 mu nama yahuje abarimu bo mu Mujyi wa Kigali n’abayobozi babo.
Ubwo muri iyi nama harebwaga ibyagezweho n’ibitaragezweho byari byaremerejwe mu nama y’umwaka ushize ari nako hafatwa indi myanzuro y’ibizakorwa (…)

Ibi ni ibyatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe mashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias, aho yatangaje ko ikigo kizafatirwamo indangamanota mpimbano kizahagarikwa cyangwa kigafugwa burundu.

Ibi Dr Harebamungu yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Gicurasi 2012 mu nama yahuje abarimu bo mu Mujyi wa Kigali n’abayobozi babo.

Ubwo muri iyi nama harebwaga ibyagezweho n’ibitaragezweho byari byaremerejwe mu nama y’umwaka ushize ari nako hafatwa indi myanzuro y’ibizakorwa mu mwaka ukurikiyeho, hagarutswe ku kibazo cy’indangamanota mpimbano zizanwa n’abanyeshuri baba bashaka kwiga baturutse aho bigaga bimukira kubindi bigo ahanini bikorerwa mu bigo byigenga.

Nyuma y’uko bikomeje kujya byihanangirizwa n’inzego zibishinzwe ariko ibigo bimwe bigaterera agati mu ryinyo ariko bikomeza kurenga ku mahame byahawe yo kubanza gusuzuma ibyangombwa by’abana baza bifuza kwimukira ku bindi bigo, bamwe mu barimu, bavugaga ko bitoroshye gutandukanya indangamanota mpimbano n’inzima.

“Mu bigo by’amashuri 4120 biri mu Rwanda, ibigo tuzongera gusanga byakira abana bafite ibyangombwa bacuze, tugasanga impanuro twabahaye batazubahiriza, icyo gihe hari ibintu bibiri. Gusaba bene ishuri cyangwa ikigo cy’ishuri gushyiraho umuyobozi witangira ireme ry’uburezi, ikindi cya kabiri kuko abantu nk’abo baba batatira indangagaciro z’uburezi n’ireme ry’uburezi, hashobora no gufatirwa ko icyo kigo cy’ishuri cyanahagarikwa cyangwa kigafungwa burundu”. Ibi bikaba byaratangajwe na Dr Harebamungu Mathias.

Dr Harebamungu yatangaje kandi ko ikigo cy’ishuri cyakira abana cyakagombye kubanza kumenya aho bavuye n’ubwo ngo hari ibigo bibikora n’ibindi bigo bitabikora. Yakomeje agira ati: “Turi muri system yo gukora electronic file y’abana kuburyo umwana uzajya ajya ku kindi kigo tuzajya tumenya aho avuye n’aho ajya, ibyo bikazadufasha kumenya ubuzima bwa buri mwana”.

Umuyobozi w’ikigo cya Lycee Notre Dame de Citeaux Sr Helène Nayituriki, nk’umwe mu barezi bari aho, yavuze ko gucura indangamanota bisigaye ari ibintu byasakaye cyane, bityo bikaba byazateza ikibazo ku bigo bimwe na bimwe byaba byafatiwemo izo ndangamanota mpimbano. Ngo hakagombye kubanza gushishoza mbere yo guhita hafatwa ibihano nk’ibi kuko hari abazana izo udashobora guhita ubona ko zacuzwe, bityo hakaba hahanwa uwayikoze, uyifite n’umuyobozi byagaragaye ko yagize uruhare mu kuyakira abibona ko ari inshurano.

Nyuma y’uko Dr harebamungu asohotse mu nama agiye, iyi nama yajemo Mayor w’Umujyi wa Kigali Ndayisaba Fidèle, agezwaho n’abarimu uko ikibazo giteye n’imbogamizi babibonamo, nawe uvuga ko bajya bahana umwana wazanye iyo ndangamanota mpimbano, byagaragara ko umuyobozi w’ikigo nawe yagize uruhare muri aya makosa yo kwakira iyi ndangamanota mpimbano, nawe agakurikiranwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages