Umushumba wa Kiliziya Gatulika muri Diyosezi ya Cyangugu Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana, yatashye ishuri ry’incuke ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Nikola i Nyamasheke.
Iri shuri ryari risanzwe ryigisha abana ariko ridafite inyubako nziza, maze abaterankunga bo mu gihugu cya Autriche biyemeza gusenya amazu ashaje bakubaka ibindi byumba bahereye ku bikoresho byari bihari. Aba bagiraneza basanzwe bafitanye ubufatanye na Diyosezi ya Cyangugu.
Mu izina ry’abaterankunga, Stephen ari na we wagize igitekerezo cyo kubaka iri shuri, yavuze ko ubusanzwe akunda abana kandi akifuza ko bakura bitaweho bazi ubwenge. Iyi ikaba ari yo mpamvu yatumye yifuza kubaka iri shuri kugira ngo abana babone aho kwigira hameze neza, maze abimenyesheje bagenzi be bemera kumufasha none igikorwa kigezweho.
Nyiricyubahiro Musenyeri Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu Yohani Damaseni Bimenyimana, yashimiye abaterankunga urukundo bagaragaza mu kubaka Kiliziya yo mu Rwanda no guteza imbere imibereho n’ubukungu by’Abakirisitu b’i Cyangugu.
Musenyeri yakomeje asaba urubyiruko gukora bakiteza imbere, ariko bakagira n’umutima wigomwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano Nshimiyimana Jean Damascene, yashimiye abantu bitanga kugira ngo bafashe abandi, bityo asaba abaturage bari aho gufata neza ishuri bubakiwe rijyanye n’igihe kandi bagashyigikira uburezi kugira ngo ireme ryabwo rirusheho gushimangirwa.
Aba baterankunga kandi bashyikirije abana ibikoresho birimo ibikinisho binyuranye bizabafasha kumenya kuvuga no kumenyerana n’abandi, bagatinyuka kubaza no gusobanuza icyo batazi.
Iri shuri rigizwe n’ibyumba by’amashuri byo kwigiramo, n’ibyumba bibiri abana baryamamo baruhuka, icy’abahungu n’icy’abakobwa, byose bifite agaciro kangana n’amayero 17,000, ni ukuvuga amafaranga asaga miliyoni 13 z’Amanyarwanda.
Uwingabiye Denys Basile Ushinzwe itangazamakuru mu Karere ka Nyamasheke



















TANGA IGITEKEREZO