00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishuri ry’ubukerarugendo rya Kitabi ryatanze impamyabushobozi ku banyeshuri 15

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 21 December 2012 saa 05:27
Yasuwe :

Ishuri rya Kitabi College of Conservation and Environomental Management (KCCEM) ryigisha iby’ubukerarugendo bwa za Pariki no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ryatanze impanyabushobozi ku nshuro ya kabiri ku banyeshuri 15 baharangije barimo umukobwa umwe rukumbi.
Umuyobozi wa KCCEM Gasasira Richard yavuze ko iri shuri rifite akamaro mu karere ka Rift Valley (karimo u Rwanda, u Burundi na Congo), asaba abarirangijemo gukoresha ubumenyi bahawe ku nyungu z’abatuye aka karere. (…)

Ishuri rya Kitabi College of Conservation and Environomental Management (KCCEM) ryigisha iby’ubukerarugendo bwa za Pariki no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ryatanze impanyabushobozi ku nshuro ya kabiri ku banyeshuri 15 baharangije barimo umukobwa umwe rukumbi.

Umuyobozi wa KCCEM Gasasira Richard yavuze ko iri shuri rifite akamaro mu karere ka Rift Valley (karimo u Rwanda, u Burundi na Congo), asaba abarirangijemo gukoresha ubumenyi bahawe ku nyungu z’abatuye aka karere.

Rica Rwigamba aha ikaze ushinzwe kubungabunga ibidukikije n'amashyamba mu Burundi

Yavuze ko abamaze gusohoka muri aya amasomo ari benshi, ari na yo mpamvu yizeye ko bazagirira akarere akamaro. Ati “Ikigo aho gitangiriye abanyeshuri barangije ibyiciro bibiri. Icyiciro cya mbere higagamo abanyeshuri 12 barimo batanu bavuye muri Pariki zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu cyiciro cya kabiri cyarangije none ni 15 barangije harimo n’Abarundi batatu baturutse muri Pariki zo mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi harimo iya Kibira ifatanye n’iya Nyungwe.”

Mohamed Feruz, umuyobozi ushinzwe ikigo cy’igihugu cy’ibidukikije n’amashyamba kimeza mu urundi, yavuze ko Abanyeshuri b’Abarundi barangije kwiga bazafasha mu guteza imbere ubukerarugendo, ati “Ishuri rya Kitabi ridufashije ibintu byinshi. Abanyeshuri bacu bahakuye ubumenyi bwinshi bazageza ku Barundi no ku guteza imbere ubukerarugendo bwaho.”

Rica Rwingamba, Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu Kigo cy’iterambere cy’u Rwanda RDB, yavuze ko bari muri gahunda na Minisitiri y’Uburezi yo guha uburenganzira iri shuri rikajya ritanga amasomo ku bantu benshi.

Ifoto y'urwibutso ku barangije kwiga n'abayobozi

Umugwaneza Denyse, umukobwa umwe warangije muri iri shuri, yavuze ko yiteguye guteza imbere ubukerarugendo yifashishije amasomo yahawe, ati "Amasomo yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ubukerarugendo ndangije yanyongerereye ubumenyi buzamfasha kwakira ba mukerarugendo basura Pariki, by’umwihariko muri Pariki y’Akagera naje nturukamo.”

Ishuri KCCEM kuva ritangiye abanyeshuri barangije ibyiciro bibiri. Icya mbere cyarimo abanyeshuri 12 barimo batanu bavuye muri Pariki zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu cya kabiri cyarangije none harimo 15 barimo Abarundi batatu baturutse muri Pariki Kibira ifatanye n’iya Nyungwe yo mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages