00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishuri ryagisirikare rya Tanzaniya ryaje kurahura ubwenge mu Rwanda

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 3 September 2012 saa 07:44
Yasuwe :

Abanyeshuri bo mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Monduli muri Tanzaniya baje kurahurara ubwenge mu Rwanda.
Ibi byatangajwe na Brig General Ezekiel Elias Kyunga Umugaba Mukuru w’ingabo za Tanzaniya akaba n’umuyobozi mukuru w’ishuri rikuru rya gisirikare muri Tanzaniya, ubwo yakirwaga n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Lt General Charle Kayonga.
Aba banyeshuri 28 baje mu Rwanda mu gihe kingana n’ukwezi baje mu rwo kwiga imwe mu mikorere y’inzego z’igihugu cy’u Rwanda, kugirango (…)

Abanyeshuri bo mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Monduli muri Tanzaniya baje kurahurara ubwenge mu Rwanda.

Ibi byatangajwe na Brig General Ezekiel Elias Kyunga Umugaba Mukuru w’ingabo za Tanzaniya akaba n’umuyobozi mukuru w’ishuri rikuru rya gisirikare muri Tanzaniya, ubwo yakirwaga n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Lt General Charle Kayonga.

Aba banyeshuri 28 baje mu Rwanda mu gihe kingana n’ukwezi baje mu rwo kwiga imwe mu mikorere y’inzego z’igihugu cy’u Rwanda, kugirango bazajye kubyigisha bagenzi babo muri Tanzaniya nk’uko Brig General Ezekiel Elias Kyunga yabitangarije abanyamakuru.

Brig General Ezekiel Elias Kyunga yatangarije abanyamakuru ko mu ishuri ryabo buri mwaka bagira gahunda yo kwiyungura ubumenyi, bafata akanya bagasura bimwe mu bihugu byo muri aka karere, kugirango barebe bimwe mu bibazo byugarije aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ni muri uru rwego ubu bahisemo u Rwanda nk’igihugu gitera imbere kurusha ibindi haba muri Afurika ndetse no ku Isi.

Brig General Ezekiel Elias yagize ati ”Tuje duturuka muri Tanzaniya, tuje mu Rwanda kugirango tumenye koko n’ibiki bibera ku butaka bw’u Rwanda ni gute Abanyarwanda bakora kugirango bihute mubyo bakora? Twafashe u Rwanda nk’igihugu gitoya gikora neza mu Karere.

Tugiye kwiga by’umwiha ku bukungu bw’u Rwanda, Politiki y’Abanyarwanda ndetse n’imibereho rusange y’Abanyarwanda mu gihe kingana ni icyumweru, kugirango tubigeze kuri bagenzi bacu muri Tanzaniya kandi tuniyungure n’ubumenyi”.

Aba banyeshuri baturutse muri Tanzaniya basuye n’Urwibutso rushyinguyemo abatutsi bazize Jenoside yo mu waka 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi bakaba bazasura n’ishuri rya gisirikare ry’i Gako.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages