Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije, Green Party , ritaremererwa gukorera mu Rwanda mu mategeko, ritangaza ko ritorohewe n’inzira yo kwiyandikisha kugira ngo ryemerwe n’amategeko, kuko inama yaryo yari iteganyijwe ku wa Gatanu tariki 16 Ugushyingo yasubitswe.
Habineza Frank, umuyobozi waryo yagarutse mu Rwanda amaze imyaka ibiri akorera hanze aje kwandikisha ishyaka, ariko inama ya mbere y’ishyaka yari iteganyijwe yasubitswe.
Isubikwa ry’iyo nama. Habineza Frank atangaza ko byatewe n’uko Akarere ka Gasabo kabahejeje mu rujijo, ntikabasubize ku ibaruwa yasabaga uburenganzira bwo gukora inama.
Habineza yabwiye IGIHE ko Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Ndizeye Willy, ngo ku wa Kabiri tariki ya 13 Ugushyingo 2012, yamutangarije ko bagikora iperereza ku cyaba cyarateye imvururu ubwo bakoreshaga kongere yo kwemeza ishyaka ryabo muri Saint Paul mu 2009, ariko kandi ngo Ndizeye Willy yasabye Green Party ko yakongera igasaba uburenganzira bwo gukoresha inama.
Green Party ivuga ko izongera gusaba mu ntangiriro za Mutarama umwaka utaha wa 2013.
Twashatse kuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo ariko ntibyadukundira, gusa Ndizeye Willyyari yatangarije BBC ko hari ibibazo bagomba kubanza kumvikanaho, kugira ngo bitegurwe neza harimo iby’umutekano n’abagomba kwiga dosiye zabo.
Umuyobozi wa Green party ritaremererwa gukorera mu gihugu yirinze kwemeza niba kudasubizwa byagaragaza ubushake buke bwo kumwemerera ishyaka.
Ibi bibaye mu gihe hari umuyobozi w’ishyaka nk’iri ryo muri Australia Bob Brown wagombaga kwitabira iyi kongere, ariko akaba atarabonye visa imwemerera kwinjira mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO