00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isomero ryimukanwa mu bice bitandukanye by’Igihugu

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 8 December 2012 saa 10:19
Yasuwe :

Mu gihe umunsi ku munsi gusoma ibitabo ku banyarwanda bitakorwaga na benshi, hafashwe ingamba zo kubibasangisha aho batuye hakoreshejwe isomero ryimukanwa.
Ku wa kane tariki ya 06 Ukuboza, hasobanurwa ibijyanye n’isomero ryimukanwa ryatangijwe ku bufatanye n’umushinga wita ku burezi, Literacy, Language and Learning (L3) Initiative ku nkunga ya USAID, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’uburezi (REB) yavuze ko Minisiteri itazongera kugura ibitabo bibikwa bidakoreshejwe icyo byagenewe kuko haje (…)

Mu gihe umunsi ku munsi gusoma ibitabo ku banyarwanda bitakorwaga na benshi, hafashwe ingamba zo kubibasangisha aho batuye hakoreshejwe isomero ryimukanwa.

Ku wa kane tariki ya 06 Ukuboza, hasobanurwa ibijyanye n’isomero ryimukanwa ryatangijwe ku bufatanye n’umushinga wita ku burezi, Literacy, Language and Learning (L3) Initiative ku nkunga ya USAID, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’uburezi (REB) yavuze ko Minisiteri itazongera kugura ibitabo bibikwa bidakoreshejwe icyo byagenewe kuko haje isomero yimukanwa.

Gutangiza ku mugaragaro amasomero yimukanwa biteganyijwe kubera mu karere ka Gicumbi ku itariki ya 10 Ukuboza.

Ibitabo byateguwe bizakoreshwa mu masomero yimukanwa birimo ibyanditse mu rurimi rw’ikinyarwanda n’icyongereza.

Nk’uko John Rutayisire yabitangaje amasomero yimukanwa azafasha abaturage kujijuka bitume gahunda z’igihugu zigamije iterambere nk’iyimbaturabukungu EDPRS, icyerekezo 2020 zigerwaho.
, ati “ Kurwanya indwara, inzara n’ubukene bishobokera ujijutse. Igihugu rero gikeneye abantu basoma cyane kuko amakuru ari urufunguzo rw’amajyambere.”

Rutayisire yongeyeho ko intego ya Minisiteri atari ukugura ibitabo ngo birundwe aho gusa nk’uko byakunze kubaho, ahubwo ko ari ugushishikariza abo bigenewe kubikoresha.

Musabe Joyce, Umuyobozi mukuru wungirije muri REB akaba ashinzwe integanyanyigisho n’imfashanyigisho, yatangaje ko umushinga ugamije gushyigikira umuco wo gusoma mu banyarwanda haba ku banyeshuri n’abanyarwanda batagize amahirwe yo kugera mu ishuri bazabyigishwa.

Ahamya aho ko Abanyarwanda bageze batanga kwitabira gusoma ibyo bitabo, ko icya ngombwa ari ukubaha ibikoresho, kubereka aho bahera babikoresha, imyaka itanu ikazajya gushira hari intambwe itewe.

Ati “ amasomero yimukanwa azajya ava mu mudugudu ajye mu wundi ahazaba hari ibitabo bigera ku 1200 bitewe n’uko nta bushobozi buraboneka bwo guhita dukwirakwiza ibitabo muri buri mudugudu, icyakora bizajya kugera mu mwaka wa 2016 amasite 90 amaze kugeraho ibitabo bizifashishwa muri aya masomero.”

Yavuze kandi ko isomero rimwe rizajya rikoreshwa n’imidugudu itatu, inzego z’ibanze zikaba ari zo zizagena uko icyo gikorwa kizagenda, kandi ko hazabaho amahugurwa agamije kurushaho gusobanura iyi gahunda.

Mu mashuri ngo hazaba hari umuntu ushinzwe ayo masomero, naho mu midigudu habe abakorerabushake bafasha abaturage.

Muri Mutarama biteganyijwe ko amashuri 90 azagezwaho uburyo bushya bwo kwigisha abarimu gusoma hakazatangwa ibikoresho birimo iby’ikoranabuhanga nka telefoni mwalimu azifashisha akabasha kubona ingero zakoreshejwe n’inzobere zitandukanye mu buryo bwo gusoma no kubyigisha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages