Ubwo hari hateganyijwe ko kuwa 19 Ukwakira 2012, Urukiko Rukuru rusoma urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza, umukuru w’ishyaka rya FDU- Inkingi ritaremerwa mu Rwanda, ryimuriwe ku itariki ya 30 Ukwakira 2012.
Nk’uko Urukiko Rukuru rwabitangaje, Urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza ruzasomwa ku itariki ya 30 Ukwakira, kubera ko Urukiko rutabonye umwanya wo gusuzuma imyanzuro y’urubanza yaturutse mu Rukiko rw’Ikirenga, aho Ingabire n’umwunganira basabaga ko ingingo zivuga ku cyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside zakurwaho, ko zinyuranya n’Itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda, ryemerera abantu bose kwisanzura mu bitekerezo.
Imyanzuro y’urubanza yaburanye mu Rukiko rw’Ikirenga yashyikirijwe Urukiko Rukuru ku itariki ya 18 Ukwakira 2012, rumaze gusomera Ingabire.
Urubanza Ingabire yaburanaga mu Rukiko rw’Ikirenga rwari rwahagaritse isomwa ry’urubanza yaburanye mu Rukiko Rukuru, kuko byagaragajwe ko imyanzuro y’Urukiko rw’Ikirenga ifite agaciro kuri bimwe mu byaha Ingabire Victoire ashinjwa.
Ingabire Victoire Umuhoza, umukuru w’Ishyaka rya FDU-Inkingi ritaremerwa mu Rwanda, ashinjwa iibyaha birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, gukurura amacakubiri, kwamamaza nkana ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho, kurema umutwe w’ingabo hagamijwe igitero cy’intambara n’ibindi. Afunze kuva mu 2010 ubwo yari aje mu Rwanda aturutse mu gihugu cy’u Buholandi, aje kwandikisha ishyaka ngo abone uko yiyamaza mu matora ya Perezida wa Repuburika aheruka.
Ku cyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, Ingabire yagaragarije ubutabera ko amagambo ashinjwa kuba yaravuze Ubushinjacyaha bushingiraho bumushinja ingengabitekerezo ya Jenoside, avuga ko byari uburenganzira bwe bwo gutanga ibitekerezo. Ariko Urukiko rw’Ikirenga rwahakanye ruvuga ko nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda ndetse no mu bindi bihugu, uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bugira imbibi.
Urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza, ni urubanza rukomeye rwatangiye muri Nzeri 2011.
Isomwa ry’urubanza rwa Ingabire ryasubitswe, ryari ryitabiriwe n’ibitangazamakuru byinshi, yaba ibyo mu gihugu n’ibitangazamakuru mpuzamahanga. Mu bari baritegereje kandi, harimo abantu batandukanye, yaba Abanyarwanda n’abanyamahanga barimo n’Ambasaderi w’u Buholandi, Ambasaderi Leoni Margaretha, uherutse gushyikiriza Perezida wa Repubulika impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO