Urukiko Rukuru rwasubitse isomwa ry’urubanza rwa Uwinkindi yasabagamo gufungurwa by’agateganyo akazaburana ari hanze, ryimurirwa ku itariki ya 24 Nzeri 2012.
Perezida w’Inteko Me Muhima Antoine yatangaje ko impamvu y’isubika ry’isomwa ry’urubanza rwaburanywe mu Cyumweru gishize kuwa Gatanu, nta gihe yabonye cyo kujya muri dosiye ya Uwinkindi kuko ari ndende.
Me Muhima yagaragaje ko icyatumye atabona akanya, ari imanza zimazi iminsi ziburanishwa, nk’urwa Mugesera narwo ari mubagize Inteko y’Abacamanza.
Iyo niyo mpamvu yatumye atangariza ababuranyi ko isomwa ry’urubanza ari ku itariki ya 24 Nzeri 2012 saa munani.
Uwinkindi Jean yari yajuririye icyemezo cyari cyategetswe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwategetse ko afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 mu gihe urubanza rwe rugitegurwa, we agasaba kurekurwa akazaburana ari hanze.
Nk’uko byari uburenganzira bwe yahise ajyana ubujurire mu Rukiko Rukuru.
Uwinkindi Jean, niwe munyarwanda wa mbere woherejwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha (TPIR) ku itariki ya 19 Mata 2012.
Uwinkindi acumbikiwe muri Gereza ya Kigali, ashinjwa kuba yarayoboye ibitero byo kwica Abatutsi muri Paruwasi ya Kanzeze mu Bugesera, aho yakoraga imirimo y’ubupasiteri.



















TANGA IGITEKEREZO