00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ISPG: Barijujutira ibizamini bibatunguye bya MINISANTE

Yanditswe na

Jean Damascene Ntihinyuzwa

Kuya 23 October 2012 saa 08:54
Yasuwe :

Abanyeshuri barangije icyiciro cya mbere cya kaminuza mu ishami ry’ubuforomo mu ishuri rikuru rya ISPG, barinubira uburyo batunguwe no kumenyeshwa ko bazakora ikizamini rusange cya Leta gikorwa n’amashuri makuru yigisha ubuforomo mu Rwanda guhera tariki ya 29 Ukwakira 2012, iyi gahunda ikaba ari nshya kuri bo.
Amakuru dukesha itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa ISPG mu gitondo cyo ku wa 22 Ukwakira 2012, avuga ko abanyeshuri barangije muri ISPG icyiciro cya mbere mu ishami (…)

Abanyeshuri barangije icyiciro cya mbere cya kaminuza mu ishami ry’ubuforomo mu ishuri rikuru rya ISPG, barinubira uburyo batunguwe no kumenyeshwa ko bazakora ikizamini rusange cya Leta gikorwa n’amashuri makuru yigisha ubuforomo mu Rwanda guhera tariki ya 29 Ukwakira 2012, iyi gahunda ikaba ari nshya kuri bo.

Amakuru dukesha itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa ISPG mu gitondo cyo ku wa 22 Ukwakira 2012, avuga ko abanyeshuri barangije muri ISPG icyiciro cya mbere mu ishami ry’ubuforomo umwaka w’amashuri 2011-2012 bahamagariwe kuza kwitegura ikizamini cya Leta nk’uko ibaruwa ya Minisitiri w’Ubuzima yandikiwe Ubuyobozi bwa ISPG ibivuga.

Ariko n’ubwo aba banyeshuri bahamagariwe ikizamini cyo ku wa 29 Ukwakira 2012, kugeza ubu bose ntabwo bari ku ishuri, dore ko bamwe bari bamaze iminsi mu kiruhuko, abandi bari kwandika igitabo naho abandi bari mu gusubiramo ibizamini kandi iyi gahunda bahamagariwe ikaba ibatunguye cyane.

Ubwo igihe.com cyaganiraga n’umwe mu banyeshuri ba ISPG, umwe mu barebwa n’iki kizamini yagize ati « turatunguwe cyane kubona batubwira ngo ikizamini kiri ejobundi ku wa mbere kandi ubu twari tumaze iminsi mu kiruhuko ; iyo baza kutumenyesha mbere nta kibazo twari kugira, biratubabaje rwose, ntabwo twanze ikizamini gusa uku kudutungura biratubabaje”.

Twegereye umuyobozi wa ISPG Dr. Jered Rugengande ngo agire icyo avuga ku kibazo cy’aba banyeshuri, avuga ko Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yabandikiye ibaruwa ku wa 20 Ukwakira 2012 ibamenyesha ko abanyeshuri ba ISPG bazakora ikizamini rusange cya Leta ariko ko ubuyobozi bw’ishuri bufite impungenge ku musaruro uzavamo kubera kumenyeshwa mu cyumweru kimwe gusa ko hazakorwa ikizamini.

Gahunda ya MINISANTE yo gukoresha ibizamini mu mashuri makuru yigisha ubuforomo yari isanzweho mu mashuri atanu gusa y’abaforomo ari yo Nyagatare, Kibungo, Rwamagana, Byumba na Kabgayi, aya mashuri yose akaba afite Porogaramu imwe, gusa ISPG ikaba ari ubwa mbere igiye gukora iki kizamini.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages