00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isuku nke yabahagarikiye akazi

Yanditswe na

Marie Monique Dushime

Kuya 9 March 2013 saa 07:56
Yasuwe :

Abacuruzi bakorera muri resitora (restaurant ) zo hafi y’umusigiti wo mu Mujyi wa Kigali, zarafungiwe kubera ko zifite isuku nke.
Ubwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagenzuraga isuku ku ya munani Werurwe 2013 hasurwa ahantu hazwi ku izina rya “Quartier commercial” na “Quartier Matheus”, zimwe muri resitora zikorera muri utwo duce zabaye zihagaritswe gukora kubera ikibazo cy’umwanda uterwa n’amazi mabi.
Avuga ku mpamvu zatumye iki gikorwa gitegurwa, Kyatuka Geoffrey ushinzwe ibidukikije (…)

Abacuruzi bakorera muri resitora (restaurant ) zo hafi y’umusigiti wo mu Mujyi wa Kigali, zarafungiwe kubera ko zifite isuku nke.

Ubwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagenzuraga isuku ku ya munani Werurwe 2013 hasurwa ahantu hazwi ku izina rya “Quartier commercial” na “Quartier Matheus”, zimwe muri resitora zikorera muri utwo duce zabaye zihagaritswe gukora kubera ikibazo cy’umwanda uterwa n’amazi mabi.

Avuga ku mpamvu zatumye iki gikorwa gitegurwa, Kyatuka Geoffrey ushinzwe ibidukikije mu mujyi wa Kigali yagize ati “Twiyemeje kugenzura inzu ku yindi kugira ngo tureba isuku uko ihagaze kuko bimaze kugaragara ko hirya no hino mu mujyi usanga hari impumuro mbi akenshi ituruka ku mazi mabi yoherezwa mu miferege y’imihanda aho kujya mu byobo byabugenewe.”

Abo byagaragaye ko aho bakorera hari isuku nke bazahagarika gukora kuva ku wa cyenda Werurwe 2013, kugeza igihe bazuzuriza ibyo basabwe.

Ku ruhande rw’abahagarikiwe imirimo ariko ntibabyakiriye neza. Umwe muri bo witwa Karuzage Speciose, ati “Biratubabaje kuko muri aka kazi ni ho dukura ibidutunga n’ imiryango yacu.”

Kugenzura isuku byatangiye ku itariki ya 11 Ukuboza 2012, biteganywa ko kizarangira muri Werurwe 2013. Gusa bisa n’ibitazashoboka kubera imvura nyinshi iheruka kugwa hakaba hakigenzura aho yasize umwanda ngo hakorwe isuku.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages