00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itangazamakuru na Guverinoma bigomba kuba abafatanya bikorwa- Perezida Kagame

Yanditswe na

Olivier Muhirwa

Kuya 9 August 2012 saa 11:04
Yasuwe :

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame asanga itangazamakuru na Guverinoma bitagomba kunyuranya, ahubwo bikwiye kuba abafatanya bikorwa. Ibi yabitangaje ubwo yatangizaga inama Mpuzamahanga ya gatanu ihuje abayobozi b’ibinyamakuru n’abandi bafite aho bahurira n’itangazamakuru mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Afungura iyi nama ku mugaragaro Perezida Kagame yagaragaje uruhare itangazamakuru rifite mu iterambere, haba mu by’ubukungu, muri politiki ndetse no mu bubanyi (…)

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame asanga itangazamakuru na Guverinoma bitagomba kunyuranya, ahubwo bikwiye kuba abafatanya bikorwa. Ibi yabitangaje ubwo yatangizaga inama Mpuzamahanga ya gatanu ihuje abayobozi b’ibinyamakuru n’abandi bafite aho bahurira n’itangazamakuru mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Afungura iyi nama ku mugaragaro Perezida Kagame yagaragaje uruhare itangazamakuru rifite mu iterambere, haba mu by’ubukungu, muri politiki ndetse no mu bubanyi n’amahanga, akaba ariyo mpamvu itangazamakuru ritagomba kunyuranya na Guverinoma, ahubwo bigomba kuba abafaranyabikorwa.

Yagize ati ”Itangazamakuru muri Afurika y’Iburasirazuba uko mbibona, rigomba koroshya mu kumenyekanisha amakuru atuma ukwisanga mu karere bigerwaho. (….) Itangazamakuru na Guverinoma ntabwo bigomba kunyuranya nk’uko bijya bibaho, ahubwo bagomba kuba abafatanyabikorwa ariko ntawe ubangamiye undi mu bwigenge ndetse no mu mikorere”.

Ikindi Perezida Kagame avuga ni uko itangazamakuru cyane cyane radiyo rigomba gukora inkuru mu nzego zitandukanye zituma abaturage biyumva mu Muryango w’Ibihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba, Perezida Kagame asanga hari ikikibura kuko ibitangazamakuru mpuzamahanga bikiza bigakora inkuru byishakiye ku bw’inyungu zabyo, ndetse bigashyiraho umurongo ngenderwaho mu nkuru zikorwa mu Kararere.

Ibi ariko biterwa n’uko ibinyamakuru byo mu Karere byicecera, cyangwa se bikagendera ku nkuru zakozwe n’ibyo bitangazamakuru mpuzamahanga.

Perezida Kagame kandi avuga ko u Rwanda ruha agaciro itangazamakuru, dore ko kuri ubu ryashyizeho amategeko atuma abanyamakuru babasha kugera ku makuru ku buryo bworoshye, ndetse no kwigenzura bo ubwabo.

Kuri Dr Richard Sezibera we asanga itangazamakuru rifite akamaro ntagereranywa mu guteza imbere ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba. Asanga kandi itangazamakuru ryagira uruhare runini mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu ndetse n’ubwisanzure.

Iyi nama ya gatanu ihuje abayobozi b’ibitangazamakuru, abanditsi bakuru, abafite aho bahurira n’itangazamakuru ndetse n’abanyamakuru bose hamwe basaga 200.

Amwe mu mafoto:

Biteganyijwe ko izasoza imirimo yayo kuri uyu wa Gatanu, aho ndetse hanahembwa abanyamakuru banditse inkuru ziteza imbere Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.

Foto:Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages