00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itangazamakuru ryazanye impinduka mu buzima bw’abanyarwanda -Minisitiri Musoni

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 28 November 2012 saa 11:32
Yasuwe :

Kuba mu Rwanda harashinzwe amashuri yigisha itangazamakuru, hari n’ikigo gihugura abanyamakuru bari mu mwuga n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe itangazamakuru kikazaba cyigenga, bigaragaza ko hari impinduka ikomeye byazanye mu mibereho n’ubuzima bw’igihugu n’abagituye.
Minisitiri James Musoni ufite Itangazamakuru mu nshingano ze atangaza ko mu Rwanda, itangazamakuru ryazanye impinduka mu buzima bw’abanyarwanda, rifasha mu kubaka iterambere, imiyoborere n’imibereho myiza y’abaturage. (…)

Kuba mu Rwanda harashinzwe amashuri yigisha itangazamakuru, hari n’ikigo gihugura abanyamakuru bari mu mwuga n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe itangazamakuru kikazaba cyigenga, bigaragaza ko hari impinduka ikomeye byazanye mu mibereho n’ubuzima bw’igihugu n’abagituye.

Minisitiri James Musoni ufite Itangazamakuru mu nshingano ze atangaza ko mu Rwanda, itangazamakuru ryazanye impinduka mu buzima bw’abanyarwanda, rifasha mu kubaka iterambere, imiyoborere n’imibereho myiza y’abaturage.

Yabitangarije ku wa 27 Ugushyingo, mu nama y’abanditsi bakuru bo muri Afurika ibera i Kigali, aho yavuze ko mu Rwanda hari itegeko riha abanyamakuru bandika kwigenzura aho kugenzurwa n’ inzego za Leta, ikigo cya ORINFOR cyari gisanzwe ari icya Leta kizaba ikigo cyigenga gikorera inyungu rusange z’abaturage; ko ari intambwe ishimishije u Rwanda rwagezeho kandi izakomeza.

Minisitiri James Musoni yatangaje ko itangazamakuru rikoresha internet ryateye imbere cyane mu Rwanda. Avuga ko bifuza ko rigomba kurushaho kugira imbaraga n’ubushobozi mu kumenyekanisha amakuru yo mu Rwanda bityo akagirira akamaro benshi.

Si ibi gusa bigaragaza impinduka mu Rwanda, Minisitiri Musoni yavuze ko mu Rwanda hari Kaminuza n’amashuri Makuru byigisha itangazamakuru, ibikorwa byo gushishikariza abantu gushora imari mu itangazamakuru byatangiye bikarushaho kwiyongera hagakorwa itangazamakuru ry’umwuga.

Cherff Sy umunyaburukinafaso uhagarariye ihuriro ry’abanditsi bakuru b’Abanyafurika, yavuze ko u Rwanda rugaragaza iterambere mu buzima bw’abanyarwanda aho nyuma y’amateka rwanyuzemo, kuri ubu hari intambwe ishimishije mu burezi kuri bose, iterambere mu buringanire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo, abana bapfa bavuka bakaba baragabanutse mu Rwanda. Yagize ati “Ibi byose binagaragara mu makuru y’u Rwanda.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages