00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itangwa rya Passeport, Visa na Laisser Passer ryorohejwe n’ikoranabuhanga

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 15 February 2013 saa 04:56
Yasuwe :

Ibi bi ibyagaragajwe ubwo Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yasuraga Ikigo cy’Igihugu cy’Abinjira n’Abasohoka, isobanurirwa ku itangwa rya serivisi ku byangombwa nka Passeport, Visa na Laisser Passer, hifashishijwe ikoranabuhanga, asura n’aho abinjira n’abasohoka banyura ku Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.
Ubwo Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabunga Nsengimana Jean Philbert yasuraga Ikigo cy’Igihugu cy’Abinjira n’Abasohoka kuri uyu wa 14 Gashyantare 2013, yeretswe uko (…)

Ibi bi ibyagaragajwe ubwo Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yasuraga Ikigo cy’Igihugu cy’Abinjira n’Abasohoka, isobanurirwa ku itangwa rya serivisi ku byangombwa nka Passeport, Visa na Laisser Passer, hifashishijwe ikoranabuhanga, asura n’aho abinjira n’abasohoka banyura ku Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.

Ubwo Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabunga Nsengimana Jean Philbert yasuraga Ikigo cy’Igihugu cy’Abinjira n’Abasohoka kuri uyu wa 14 Gashyantare 2013, yeretswe uko abaturage bakirwa n’uburyo imyirondoro yabo ibikwa hifashishijwe ikoranabuhanga, uko amadosiye y’abahawe ibyangombwa mu myaka yashize abitswe, uburyo umuturage agezwaho ubutumwa iyo ibyangombwa bye bimaze kuboneka.

Yeretswe uburyo ibyangombwa bikorwa kuva bitangiye kugera birangiye, dore ko ngo mu gihe cy’iminota mirongo ine gusa umuntu ashobora kwaka Laissser Passer agahita ayihabwa.

Mu Ijambo rye ubwo yabazwaga ku itandukaniro riri hagati y’ubu no mu myaka itanu ishize, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Abinjira n’Abasohoka Kalibata Anaclet, ati “Laisser passer yarahindutse kuko mbere yari urupapuro runini ariko ubu ni agatabo gatwarwa mu mufuka (w’umwenda), Ubu umunyarwanda ashobora kwinjira mu gihugu aturutse hanze agahita akomeza atabanje kunyura kuri Kigo cy’Abinjira n’Abasohoka yifashishije Passport n’igikumwe cye byose abikoreye hano ku Kibuga cy’Indege, hari n’ibindi byinshi byagezweho nko gukurikirana dosiye uri iwawe ukoresheje internet n’ibindi byinshi”.

Minisitiri Nsengimana, avuga ko muri buri Murenge hazagezwa ikoranabuhanga, aho agira ati “Itangwa ry’impapuro z’Abinjira n’Abasohoka mu gihugu ni kimwe mu bintu bikomeye cyane kandi bigoye gukora kuko harimo n’umutekano w’abantu. Turifuza no gukomeza gusakaza ikoranabuhanga mu Mirenge yose kugira ngo buri muturage ajye akurikirana ibyangombwa bye yibereye iwe.”

Igikumwe ni kimwe mu byifashishwa ku kibuga cy'indege usohoka cyangwa winjira mu gihugu
Minisitiri arimo kugaragarizwa uko Passeport ikorwa n'uko isohoka muri ibi byuma

Kuba iki kigo gitanga serivisi ku Banyarwanda no ku Banyamahanga, bigira ingaruka ku bucuruzi, ishoramari, ku Banyarwanda bajya hirya no hino hanze no ku isura y’igihugu mu mahanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages