Itorero Dumokemere ku muco ryo mu Karere ka Burera, riratabaza abaterankunga kugira ngo barifashe kongera kubyutsa umuziki n’impano yabo ishingiye ahanini ku mudiho n’imbyino zo mu Majyaruguru isa n’iyaryamye kubera ubushobozi buke.
Mu myaka ya za 80 iri torero ryamenyekanye ku izina ry’Abadatangwa mu majyambere ba Komine Kiyombe, ndetse mu gihe cyaryo cyiza ryagiye rigirira akamaro igihugu mu guteza imbere umuco nyarwanda muri rusange ritanga ababyinnyi batandukanye mu itorero ry’igihugu “Urukerereza” nk’uko abarigize ubu babivuga.
Nzamusanga Innocent uyobora iri torero avuga ko itorero Dumokemere ku muco ryagiye rikomezwa n’uko barangwa n’imbyino z’umwihariko cyane cyane ziririmbwe mu rurimi rw’Igikiga no mu Kinyarwanda rimwe na rimwe kandi bakabasha no kwitabira inkera nyinshi mu bice binyuranye by’igihugu.
Nzamusanga Innocent, ati “Muri iki gihe amatorero gakondo yacitse intege bitewe n’uko nta marushanwa akibaho ngo amatorero arushanwe ari nako ahesha ishema aho aturuka.”
Akomeza avuga ko imbyino n’indirimbo gakondo ziri mu bihesha igihugu agaciro n’ishema hashingiwe ku mwihariko wazo. Asaba ko hagira igikorwa kugira ngo bene izi ndirimbo n’ibihangano bishingiye ku muco birusheho guhabwa agaciro, kuko ngo zigenda zicika.
Muri rusange abagize itorero ‘Dukomere ku muco’ twaganiriye bavuga ko bakeneye uwabatera inkunga kugira ngo babashe kubona ibyabafasha birimo imyambaro yo guserukana mu birori, bakanasaba kujya bahabwa amakuru ku gihe kugira ngo na bo bitabire ibitaramo n’inkera bibera ku rwego rw’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO