Abantu 17 barangajwe imbere n’Ubuyobozi bwa Rwanda Peace Academy basuye urwibutso rwa Jenoside ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali n’ikigo Isange One Stop Center cyita ku bagezweho n’ihohoterwa, kuri uyu wa 22 Gashyantare 2013. Aba bashyitsi bari mu Rwanda aho bahugurwa ku buringanire, imiyoborere no kubungabunga amahoro mu ishuri rya gisirikare i Nyakinama.
Nyuma y’aho bagereye mu Rwanda bifuje gusura urwibutso rwa Jenoside kugira ngo bamenye bimwe mu byaranze Jenoside kuruta uko babyumva mu bitangazamakuru no gusura kimwe mu bigo byita ku bahohotewe ngo babyigireho.
Margaret Joshua ufite uburinganire mu nshingano ze, yatangaje ko ibyabaye bibabaje, ko ku bwe byamumennye umutima, ariko ko igihugu cye gikwiye kuhakura isomo.
Margaret ati “ibyo mbonye bimennye umutima; nibutse uburyo nababaye hamwe n’umuryango wanjye mu ntamabara cyane mu mwaka wa 1996, ubwo abana banjye babiri bicirwaga mu maso yanjye. N’ubwo turi mu gihe cy’amahoro, turamutse tutigiye ku mateka y’u Rwanda, ibintu nk’ibi bishobora kutubaho nk’igihugu kibamo amakimbirane ashingiye ku moko, inzuri n’inyota y’ubutegetsi.”
Yongeyeho ko ibyo yabonye azabisangiza abagore n’urubyiruko b’iwabo akazanagira inama Leta kujya ishishikariza urubyiruko kuza kwigira ku mateka y’u Rwanda basura uru rwibutso.
Bavuye ku Gisozi basuyeikigo Isange One Stop Center giherereye ku Kacyiru.
Nyuma yo gutemberezwa iki kigo no gusobanurirwa ibihakorerwa, bashimye intambwe u Rwanda rwateye mu gufasha abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Benjamin Makor Mabor Yuol ati “dushimye uburyo abahohotewe bakurikiranwa. Tuzasaba Leta n’imiryango nterankunga kugira uruhare mu gukora nk’ibi mu gihugu cyacu.”
Iri tsinda rigizwe n’abantu 13 bakorana na UNMISS b’Abanyagihugu na 4 bo ku rwego mpuzamahanga, bakaba bari mu Rwanda kuva tariki ya 18 Gashyantare, biteganyijwe ko amasomo yabo azarangira ku wa 01 Werurwe 2013.
Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy Col Jill Rutaremara, amasomo bahabwa ni abubakamo ubushobozi bwo gufasha abanyagihugu kwicungira umutekano ubwabo mu gihe UNMISS izaba icyuye igihe.



















TANGA IGITEKEREZO