00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itsinda ry’ingabo mu bugenzuzi ku mupaka w’u Rwanda na Congo zasuye Rusizi

Yanditswe na

Jean Pierre Niyibizi/Rusizi

Kuya 13 November 2012 saa 08:59
Yasuwe :

Itsinda ry’ingabo zihuriweho n’ibihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo mu rwego rwo kugenzura imipaka ya Congo n’u Rwanda zasuye Akarere ka Rusizi.
Ukuriye iri tsinda Brig Gen Muheesi Godfroid, yatangaje ko iri tsinda rizwi ku izina rya Joint verification Mechanisms ryashyizweho n’inama y’Abakuru b’Ibihugu yateraniye muri Uganda mu kwezi k’Ukwakira, bisabwe n’Abagaba b’Ingabo muri ibi bihugu kugira ngo zigaragaze ukuri ku bivugwa ku Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, (…)

Itsinda ry’ingabo zihuriweho n’ibihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo mu rwego rwo kugenzura imipaka ya Congo n’u Rwanda zasuye Akarere ka Rusizi.

Ukuriye iri tsinda Brig Gen Muheesi Godfroid, yatangaje ko iri tsinda rizwi ku izina rya Joint verification Mechanisms ryashyizweho n’inama y’Abakuru b’Ibihugu yateraniye muri Uganda mu kwezi k’Ukwakira, bisabwe n’Abagaba b’Ingabo muri ibi bihugu kugira ngo zigaragaze ukuri ku bivugwa ku Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho imiryango imwe n’imwe mpuzamahaga ivuga ko u Rwanda rwaba rufasha umutwe wa M23 Congo na yo igashinjwa gufasha umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu Banyarwanda bakurikiranyweho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Iri tsinda rigomba kugaragaza ukuri kuri ibi birego bishinja impande zombi, rikazanagenzura iyubahirizwa ry’imipaka ihuza u Rwanda na Congo bikajyana no gusesengura uko ubusugire hagati y’ibihugu byombi.

Brigadier General Muheesi Godfroid ukuriye iri tsinda yatangaje ko kugenzura imipaka byatangiriye i Goma ari na ho aba basirikare bafite icyicaro, bigakomereza mu kugenzura umupaka uhuza u Rwanda na Congo mu Karere ka Rusizi no hagati y’umupaka uhuza u Burundi na Congo ahitwa i Buvira.

Nta gihe abayoboye iri tsinda bavuze ibikorwa byabo bizamara. Ibizavamo bizashyikirizwa inama y’Abakuru b’Ibihugu izi ngabo ziturukamo, kugira ngo hafatwe umwanzuro bitewe n’ibyo bazaba bagaragaje.

Ibibazo byabajijwe na bamwe mu basirikare bagize iri tsinda byibaze ku kumenya impamvu habayeho gufunga imipaka ku ruhande rwa Congo, aha Col. Rutikanga Jean Bosco uyobora ingabo muri Rusizi na Nyamasheke, asobanura ko icyo cyemezo cyafashwe na Congo kandi ko ntacyo bagihinduraho.

Col. Rutikanga avuga ko nta kintu kidasanzwe bamenyeshejwe cyaba cyaratumye bafata icyo cyemezo, ariko ngo usanga byaragize ingaruka ku mpande zombi kuko gukora amasaha make bibangamira abanyeshuri b’abanyarwanda biga muri Congo, abacuruzi ku mpande zombi, ndetse n’abakora indi mirimo mu bihugu byombi.

Ingabo zigize iri tsinda zituruka mu bihugu bya Congo, u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Congo Blazaville, Kenya, Uganda, Namibia, Angola, Central Africa na Sudan. Umusaruro zitegerejweho ni uwo kugaragaza ukuri ku cyaba giteza umutekano muke mu Karere k’ibiyaga bigali, kugira ngo bifatirwe imyanzuro izatuma haba amahoro arambye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages