00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IYF mu guhuriza hamwe urubyiruko nk’abayobozi b’ahazaza

Yanditswe na

Théogène Ishimwe

Kuya 27 July 2012 saa 10:53
Yasuwe :

Umuryango International Youth Fellowship (IYF) uri gutegura ku nshuro ya kane igikorwa cyo guhuriza hamwe urubyiruko guhera kuya 6 kugeza ku itariki 9 Kanama , abazitabira bazahugurwa kandi bahugurane hagati yabo mu rwego rwo gushyira hamwe imbaraga zinyuranye nk’abayobozi b’ejo hazaza.
Iki gikorwa cyo guhuriza hamwe urubyiruko kizwi ku izina rya ‘’ World camp’’ kiba buri mwaka , uyu mwaka kikazabera mu ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali(KIE) , biteganijwe ko hazakirwa urubyiruko (…)

Umuryango International Youth Fellowship (IYF) uri gutegura ku nshuro ya kane igikorwa cyo guhuriza hamwe urubyiruko guhera kuya 6 kugeza ku itariki 9 Kanama , abazitabira bazahugurwa kandi bahugurane hagati yabo mu rwego rwo gushyira hamwe imbaraga zinyuranye nk’abayobozi b’ejo hazaza.

Iki gikorwa cyo guhuriza hamwe urubyiruko kizwi ku izina rya ‘’ World camp’’ kiba buri mwaka , uyu mwaka kikazabera mu ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali(KIE) , biteganijwe ko hazakirwa urubyiruko rurenga 800 ruturutse impande zitandukanye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Umunyamabanga wa IYF mu Rwanda Nyiribakwe Blaise yavuze ko ikigamijwe muri iri huriro ari uguhugura urubyiruko mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo birwugarije nk’ ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi.

Ati : ‘’Igihe abanyeshuri bari ku ishuri bibanda ku masomo gusa ntibabone umwanya wo gutekereza ku bibazo by’ubuzima busanzwe, none uyu ni umwanya wo kugirango bungurane ibitekerezo ku bibazo bibugarije mu minsi ya none’’.

World Camp iba igizwe n’ingando zikorwa mu buryo bw’amahugurwa aba agamije guha urwo rubyiruko amahame y’ibanze y’imiyoborere myiza binyuze mu kubanza kwiyobora neza nk’urubyiruko.

Nubwo iyi ngando ireba urubyiruko rwose muri rusange, IYF ivuga ko by’umwihariko abanyeshuri bo mu mashuri makuru bahakura inyigisho zigamije kubafasha kurenga imbibi zabo ndetse n’inshingano bafite mu kubaka ubushobozi buboneka hirya y’imbibi z’imyumvire yabo.

Umuryango IYF utegura amahugurwa nk’aya ku rubyiruko, washinzwe muri 2001 muri Koreya y’Amajyepfo ari naho ufite ikicaro. IYF yageze mu Rwanda muri 2006, naho ibikorwa bya world camp ibitangiza muri 2009.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages