00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iyo jenoside ihagarikwa n’imiryango mpuzamahanga u Rwanda ruba rukizunga muzunga

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 3 June 2012 saa 12:23
Yasuwe :

Ibi ni ibyagarutsweho na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwari kuwa Gatandatu tariki ya 02 Kamena 2012, I Kabgayi mu Karere ka Muhanga mu muhango wo kwibuka ibohozwa rya Kabgayi.
Guverineri Munyantwari wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yabwiye abari aho ko bagombye kwishimira ko nyuma y’ibibazo bitandukanye u Rwanda rwahuye nabyo birimo jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’ 1994 yaje guhagarikwa n’amaboko y’Abanyarwanda nta mbaraga z’imiryango mpuzamahanga, ari (…)

Ibi ni ibyagarutsweho na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwari kuwa Gatandatu tariki ya 02 Kamena 2012, I Kabgayi mu Karere ka Muhanga mu muhango wo kwibuka ibohozwa rya Kabgayi.

Guverineri Munyantwari wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yabwiye abari aho ko bagombye kwishimira ko nyuma y’ibibazo bitandukanye u Rwanda rwahuye nabyo birimo jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’ 1994 yaje guhagarikwa n’amaboko y’Abanyarwanda nta mbaraga z’imiryango mpuzamahanga, ari igikorwa cyiza buri wese yari akwiye kwishimira.

Ku bwa Guverineri Munyantwari, ngo iyo ibyagwiririye u Rwanda bikemurwa n’iyi miryango, u Rwanda ruba rukizunga muzunga nta cyerekezo ariko ngo rwihesheje agaciro rwikemurira ibyarugwiririye ku buryo rugaha n’abarwo.

Munyantwari yavuze kugeza ubu u Rwanda nta mahoro rwari kuba rufite iyo jenoside irangizwa n’iyi miryango mpuzamahanga, kuko u Rwanda rwari gukenera ko ibibazo byose ruhuye nabyo bikemurwa n’iyo miryango.

Urugero yatanze ni igihe u Rwanda rufata indege rukajya kuzana Abanyarwanda bari mu bihugu birimo intambara n’imidugararo, ngo icyangombye kwishimirwa ni uko mu kuzana abo Banyarwanda hadashingirwa mu kureba ubwoko cyangwa inkomoko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango IBUKA Forongo Janvier wari witabiriye uyu muhango yabwiye abari aho ko iyo Abanyarwanda bibuka baba basubiza agaciro abagateshejwe mugihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 cyane ko Kabgayi ari hamwe mu hantu habashije kurokoka benshi mu bahigwaga.

Forongo yavuze ko mu rwego rwo kwibuka birushijeho hajya hibukwa ibibi byabaye hagafatwa akanya ko kwandika n’ibyiza abishwe bari bafite, Abanyarwanda bose bakabyigiraho.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Mutakwasuku Yvonne yasabye abari aho kwibuka ibikomere by’abarokotse jenoside baba abarokokeye i Kabgayi n’ahandi hose, kuko ibikorwa bakorerwa birimo kububakira amazu no kubafasha kubaho neza bidahagije kuko bitazura ababo bishwe. Yasabye buri wese kwirinda gukomeretsa iyi mitima itari yakira ibyo bikomere, ahubwo kuyiba hafi bikaba ari kimwe mu bizatuma igenda ikira buhoro buhoro.

Urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabgayi rushyinguyemo imibiri igera ku 10,329. Uru rwibutso rugiye kwagurwa guhera mu kwezi kwa Munani 2012, ibikorwa byo kurwagura bikazatwara amafaranga agera kuri miliyoni 317.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages