Mu gikorwa gitegurwa n’umuryango Never Again Rwanda cyo kwerekana aho u Rwanda rugeze rwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, abanyeshuri bagize umuryango Peace building Institute baturutse hirya no hino ku isi beretswe aho u Rwanda rugeze rwiteza imbere.
Muri iki gikorwa, Dr. Usengumukiza Felicien, Umuyobozi wungirije w’Ikigo Gishinzwe Imiyoborere Myiza mu Rwanda RGB, yatangarije IGIHE ko ibihugu byinshi bya Afurika usanga bifite ubutunzi ariko bitazi kubukoresha, ati “Burya kugira umutungo ariko utawusaranganya abaturage ntacyo bimaze. Iyo umutungo uri mu bantu bake bituma abantu batangira gukimbirana ari byo byatumye Leta y’u Rwanda ibona ko imibereho myiza y’abautage ari yo izatuma habaho ubumwe n’ubwiyunge bunoze.”
Umunyeshuri Mabel Fung ukomoka mu Bushinwa, yatangrije IGIHE ko yatangajwe no kubona mu myaka 19 u Rwanda rumaze ruvuye muri Jenoside ubu rumaze gutera imbere kurusha n’ibindi bihugu nyamara byo bitarahuye n’iki kibazo.
Fung kandi agaruka ku gikorwa cy’umuganda yabonye mu Rwanda, kuko ngo yasanze Abanyarwanda bonyine biteza imbere ku buryo butangaje bityo akavuga ko azaratira abo yasize inyuma ibyiza yabonye mu Rwanda.
Mahoro Eric, umuyobozi wa Never Again Rwanda, yatangarije IGIHE ko buri mwaka bagira ibyumweru bibiri bagatumira abanyeshuri biga muri za Kaminuza hirya no hino ku isi, bagahura n’abo mu Rwanda bakungurana ibitekerezo by’uko barwanya Jenoside nk’urubyiruko.
Aba banyeshuri bageze mu Rwanda tariki ya 29 Ukuboza 2012, bakazarusoza tariki ya 11 uku kwezi. Basuye urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi, Inzu ndangamurage y’u Rwanda, Inteko ishinga amategeko na kaminuza nkuru y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO