Kuva aho itabi rizamuriwe ibiciro bamwe mu baturage barinywaga baremeza ko bagiye kurivaho burundu.
Bizimungu Karipa ucururiza mu mujyi wa Kigali yatangarije IGIHE ko kuva aho ibiciro byaryo bizamukiye atarabona abantu 10 bagura itabi kandi mbere umunsi warashiraga abajijwe itabi n’abantu barenga 50.
Ubu benshi bakaba bavuga ko bajyiye kurireka bitewe n’izamurwa ry’ibiciro, kuko buri mucuruzi agurisha ku igiciro yishakiye. Yavuze ko bituma agaragara nabi imbere y’abakiriya be, kuko bacyeka ko aba abungukaho cyangwa abifuzamo inyungu za mirenge.
Umwe mu banywa itabi yatangarije IGIHE ati “njye kuva aho ibiciro by’itabi bizamukiye nahise ndivaho, kuko ndigumyeho imibare yanjye yakwangirika cyane. Mbere amafaranga 100 nayaguragamo intore 4, ubu bakaba bambwiye ko agura ebyiri gusa.”
Yongeyeho yari yarabuze icyarimukuraho ariko na none ahanini biterwa n’abacuruzi bifuza inyungu nyinshi ku buryo bahita bakuba kabiri.
Kayitare uranguza itabi asobanura ko impamvu ibiciro byazamutse bituruka ku misoro yaryo yiyongereye. Akomeza avuga ko ikibazo gihari ari uko abaturage bagira ngo n’umucuruzi uba yazamuye ibiciro ku bwe.



















TANGA IGITEKEREZO