Ku mugoroba wo kuwa 9 Mata 2013 Abaturage batuye imirenge ya Jabana, Nduba na Jali bibutse Abatutsi bazize Jenoside bari batuye muri iyi murenge. Bateraniye ku rwibutso rwa Jabana rushyinguyemo Abatutsi basaga 220 abandi batamenye irengero ryabo.
Iri joro ryo kwibuka ryaranzwe no kwibuka Abatutsi baguye i Jabana, hakozwe urugendo rwo kwamagana Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, hasomwa Misa ndetse banashyira n’indabo ku mva ishyinguyemo izo nzirakarengane.
Ngutegure Providence warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi watanze ubuhamya yavuze ko mu gihe cya Jenoside bahindutswe n’abo bareranywe , abo basenganaga ndetse n’abo biganaga, batangira kubatemagura no kubavugiriza induru aho babaga bagiye kwihisha.
Dr.Nzahabwanimana Alex Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo wari witabiriye uyu muhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside baguye mu murenge wa Jabana, yavuze ko icyizere ku banyarwanda cyo kubaho neza gihari. Ati “Mu myaka 19 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye imibereho yabo n’iy’abanyarwanda muri rusange igenda ihinduka. Dufite icyizere cy’ejo hazaza heza ku Rwanda.”
Dr.Nzahabwanimana yakomeje avuga ko kwibuka ari umwanya wo kwisuzuma no gufata ingamba zihamye zo gukora neza. Ati “Abanyarwanda tugeze igihe cyo gushyirahamwe tukimakaza ikiduteza imbere, tukigira ntiturindire abadufasha, kuko n’ubundi Abatutsi bwishwe amahanga arebera nta wagize imbabazi zo kudutabara.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Jabana Shema Jonas yavuze ko mu rwego rwo gukomeza gufasha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, umurenge wa Jabana ugiye guha amazu icumi Abacitse ku icumu batagira aho kuba, bakanaboroza mu rwego rwo kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.



















TANGA IGITEKEREZO