Abasigajwe inyuma n’amateka bagera kuri 27 batuye mu murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo, barashimira umuryango wa FPR inkotanyi nyuma y’aho kuwa Gatandatu abagize FPR bifatanyirije nabo mu gusiza ahagiye kubakwa amazu 27.
Mvurirwenande Eugene, umwe mu bagiye kubakirwa, yatangarije IGIHE ko ashimira FPR Inkotanyi igiye kumuvana mu bwigunge kuko kuva yabaho kuri leta zitandukanye, aribwo abonye leta yita ku muturage wayo kugeza n’aho imumenyera aho aryama.
Depite Zeno Mutimura, Umudepite witabiriye igikorwa cyo gusiza ahazubakwa akaba ahagarariye Akarere ka Gasabo, yatangarije IGIHE ko umuryango wa FPR Inkotanyi wateguye iki gikorwa cyo gufasha aba basigajwe inyuma n’amateka, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 FPR Inkotanyi imaze ishinzwe igikorwa giteganyijwe kwizihizwa ku itariki ya 15 Ukuboza uyu mwaka.
Depite Mutimura yakomeje agira ati “iki gikorwa FPR inkotanyi ikoze, kiri mu ngamba yaharaniye kuva washingwa kuko wifuzaga ko buri munyarwanda wese yatura mu gihugu cye kandi agatura ahantu heza hamuhesha agaciro.”
Mutimura kandi yavuze ko umuryango wa FPR Inkotanyi wakoze ibikorwa bitandukanye birimo gahunda ya GirInka munyarwanda, kubakira abavanywe muri nyakatsi.
Kugeza ubu Umurenge wa Jali, ibibanza birenga ibihumbi bine nibyo bimaze gutegurwa mu rwego rwo kubakira abatishoboye, naho amazu 27 agiye kubakwa afite agaciro ka miliyoni ebyiri n’igice.



















TANGA IGITEKEREZO