Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Kamena ku isaha ya saa cyenda z’amanywa nibwo Janet Museveni umugore w’Umukuru w’ Igihugu cya Uganda yari ageze ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe, aho yakiriwe na mugenzi we Jeanette Kagame umugore wa Perezida w’u Rwanda.
Janet Musevene uretse kwakirwa na Jeannette Kagame , yakiriwe kandi n’Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda Richard T. Kabonero hamwe na Minisitiri w’Ubuzima Agnes Binagwaho n’abandi bayobozi.
Ambasaderi Richard T. Kabonero yabwiye abanyamakuru ko Janet Museveni yaje mu Rwanda ku butumire bwa Jeannette Kagame. Yavuze ko uruzinduko rwe mu Rwanda ruzamara iminsi ibiri aho azitabira igikorwa cy’amasengesho cyateguwe na Jeannette Kagame, giteganyijwe ku Cyumweru tariki 17 Kamena.
Abandi bashyitsi nabo bakomeje kwakirwa mu Rwanda baje kwitabira aya masengesho barimo itsinda ry’abategarugori b’abayobozi baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bayobowe n’umugore wa Senateri w’Umunyamerika Bill Nelson ariwe Grace Nelson, ndetse n’abandi bategarugori baturutse mu bindi bihugu birimo u Burundi, Jordan na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Insanganyamatsiko y’iki gikorwa cy’amasengesho ni ‘Indangagaciro z’ubuyobozi n’umuryango’, hagamijwe kugana mu cyerekezo cyatanzwe n’abagore bari mu nzego z’ubuyobozi hirya no hino ku Isi, ariko hakabaho guharira umwanya munini indangagaciro z’umuryango.
Abandi bateganyijwe kuzitabira iki gikorwa cy’amasengesho ni abategarugori bari mu nzego z’ubuyobozi mu Rwanda (Abaminisitiri, n’Abadepite) n’abahagarariye imiryango itandukanye y’ivugabutumwa.
Foto:T.K



















TANGA IGITEKEREZO