Umuhanzi Jean Paul Samputu, usanzwe ari intumwa y’amahoro, yahawe ubutumire bwo kujya gukora ibiganiro byo kunga abaturage bo muri Libiya.
Ubutumire bwahawe Samputu yabuhawe n’Umuryango ‘Ara Pacis Council for Dignity, Forgiveness, Justice and Reconciliation’ mu bufatanye na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Butaliyani
Biteganijwe ko Jean Paul Samputu azajyamo gusohoza ubwo butumwa muri Mutarama na Gashyantare mu 2013.
Ubwo butumwa, IGIHE tweretswe, busaba Samputu kujya gutanga umusanzu muri Libiya, basaba Samputu umusanzu bagira bati “twifuzaga ko mwatwemerera mukazaza mugasangiza ubuhamya bwanyu abavandimwe n’inshuti bo muri Libiya”.
Muri ubu butumwa hagaragaramo ko Samputu agiye gufasha iyi miryango kwiyunga no kubana neza mu mahoro nta bushyamirane; hafatiwe urugero ku banyarwanda babashije kubabarirana hagati y’abiciwe n’abishe bahereye ku rugero rw’umuhanzi Jean Paul Samputu.
Aganira na IGIHE, Jean Paul Samputu yavuze ko atakwanga kujya gusangiza abandi bakiri mu bibazo by’ubushyamirane kwiyunga. Yavuze kandi ko nk’uko asanzwe yunga ingeri nyinshi z’abantu bafite ibibazo azajya muri Libiya agatanga umusanzu we.
Jean Paul Samputu, w’imyaka 50, amaze kwitabira inama n’ibiganiro byinshi mpuzamahanga nk’umwe mu ntumwa z’amahoro (Peacekeeper Ambassador) w’Umuryango w’Abibumbye.
Indirimbo Ubwiyunge By Samputu:



















TANGA IGITEKEREZO