00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jeannette Kagame na Unity Club bifatanyije n’abaturage bo ku Cyanika mu kwibuka

Yanditswe na

Habimana James

Kuya 24 June 2012 saa 07:37
Yasuwe :

Mu mwaka wa 2012, Umuryango Unity Club wasuye abacitse ku icumu b’I Kinyinya na Birambo mu Karere ka Nyamagabe. Nyuma y’urwo ruzinduko, Madamu Jeannette Kagame ndetse n’abandi bagize Unity Club biyemeje gukora ubuvugizi kugirango habeho irangiza ry’iyubakwa ry’urwibutso rwa Cyanika aho imibiri myinshi y’abazize jenoside yari ikiri mu byobo rusange.
Tariki 23 Kamena 2012, Madamu Jeannette Kagame n’abagize Unity Club bifatanyije n’abaturage b’I Cyanika mu rwego rwo kwibuka Abatutsi barenga (…)

Mu mwaka wa 2012, Umuryango Unity Club wasuye abacitse ku icumu b’I Kinyinya na Birambo mu Karere ka Nyamagabe. Nyuma y’urwo ruzinduko, Madamu Jeannette Kagame ndetse n’abandi bagize Unity Club biyemeje gukora ubuvugizi kugirango habeho irangiza ry’iyubakwa ry’urwibutso rwa Cyanika aho imibiri myinshi y’abazize jenoside yari ikiri mu byobo rusange.

Tariki 23 Kamena 2012, Madamu Jeannette Kagame n’abagize Unity Club bifatanyije n’abaturage b’I Cyanika mu rwego rwo kwibuka Abatutsi barenga 30,000 biciwe muri kiriziya ya Cyanika ndetse hanabaho igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro urwibutso rwaho aho iyo mibiri yongeye gushyingurwa.

Mu ijambo rye, Madamu Jeannette yavuze ko nk’uko amateka yabigaragaraje, Abatutsi bo mu Karere ka Nyamagabe bari mu bambere bazize jenoside mu Rwanda kuva kera, bityo avuga ko abiciwe bo muri ako karere bagendanye ibyo bikomere imyaka n’imyaka, baza no kongera gutonekwa by’akarusho na jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Abacu aho bari bifuza ko buri wese warokotse yaharanira kubaho kandi neza! Ni inzira ndende igoye kandi ntibyoroshye kubona amagambo yo guhoza no komora ibikomere by’aka kageni!”

Yahumurije abacitse ku icumu na buri wese washegeshwe n’agahinda, agira ati “mpore! mubeho kandi muhumure kuko turi kumwe twese
nk’Abanyarwanda”.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kimwe mu bikwiye gukomeza Abanyarwanda ari uko hashyizweho umwanya w’umwihariko wo kwibuka kugira ngo abantu bafatane mu mugongo
kandi bigire ku mateka bityo bubake ejo hazaza heza.

Yavuze ariko ko ibi bitagerwaho hakiri abagifite ingengabitekerezo ya jenoside ndetse n’imitima inangiye, asaba urubyiruko rwo bayobozi b’ejo kwamaganira kure buri wese ushaka kubazanamo ibitekerezo bibi. Yagi ati: “Mwamaganire kure ushaka kubazanamo ibitekerezo bibi kabone n’ubwo yaba ari umubyeyi, umuvandimwe cyangwa se incuti. Mwigire ku mateka yacu mabi n’ameza maze mwubake u Rwanda rwiza rutubereye.”

Umuryango Unity Club ufatanije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa WFP bakora ubuvugizi ku iterambere rirambye muri gahunda yiswe “Ifunguro ry’Umudugudu Mushya/Food for New Village Project”. aho biteganyijwe ko hazubakwa ishuri rito ndetse n’ikigo kizajya kigishirizwamo indangagaciro nyarwanda, ubumwe n’ubwiyunge, ibijyanye n’ubworozi ndetse n’ubuhinzi bujyanye n’igihe hakoreshwa kuhira ibihingwa.

Agaruka ku mpamvu batekereje gutangiza iyo gahunda, Madamu Jeannette Kagame yagize ati: “Twatekereje ko byaba byiza tubazaniye ifunguro risana imitima, rikamara inzara ku buryo burambye, kandi rikabavana mu bwigunge.”

Uyu muhango wo kwibuka I Nyamagabe wari witabiriwe n’abaminisitiri batandukanye, abasenateri, abadepite, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ndetse n’abaturage benshi bo mu Karere ka Nyamagabe n’utundi bihana imbibi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages