Jeannette Kagame yakiriye abana 120 bahagarariye abandi baturutse mu turere twose tw’igihugu basangira iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani, baniyemeza imihigo ijyanye n’insanganyamatsiko yo kugira ”Ubupfura”.
Umufasha w’Umukuru w’Igihugu yavuze ko ari umuco ati ”Iyo umwaka ujya kurangira ni umuco guhura n’abana tugashimira Imana umwaka dusoje.”
Yababajije icyo uyu mwaka ubasigiye. Benshi bagaragaje ko ibyo bahize birimo gutsinda amasomo babigezeho.
Ntwari Yvan, ati “niga mu mwaka wa 6, nari narihaye intego yo gutsinda none naratsinze mba uwa mbere ibihembwe byose, n’ikizamini cy’iseminari naragitsinze.”
Uwimana Esther yavuze ko yari yahigiye kuba uwa kabiri akaba yarabigezeho.
Abana bavuze ko bishimiye kuba bahuye n’Umufasha w’Umukuru w’Igihugu.Teta Ishimwe Cynthia yavuze ko bishimira ubutumwa bwiza bahawe mu nsanganyamatsiko ibashishikarira kurangwa n’Ubupfura.
Madamu Jeannette Kagame ababajije ku byo babona bakwirinda ibibabaza ababyeyi, bamubwiye ko batagomba gusuzugura ababyeyi, kuzerera, kujya mu ngeso mbi z’uburara, ubusambanyi, ubujura, ibiyobyabwenge, uburangare mu ishuri, bavuga ko iyo mico yose ibababaza ababyeyi, bityo ko bagomba kuyirinda.
Jeannette Kagame, yabasabye kutarangarira mu kwishimisha mu ngeso mbi kuko aba ari ibintu bishimisha akanya gato, bikangiza ubuzima.
Yabasabye kuba abana beza kuko ari bo ejo heza h’Igihugu. Ko bagomba kuba abana beza, bakiga cyane cyane bihatira amasomo y’ubumenyi ngiro; bakishimisha ariko bafite n’ikindi bakora.
Yabahaye urugero rw’umuhanzi Babu, wabasusurukije muri ibyo birori, ababwira ko yiga akaba uwa mbere, agatsinda mu ishuri, umuziki akora ukiyongera ku bwenge bwo mu ishuri.
David, Umwana wari uhagaraiye abandi mu birori, yavuze ko impanuro bahawe zizabafasha mu buzima. Ati ”Ijambo twahawe n’Umufasha w’Umukuru w’Igihugu riratwubaka kandi tuzarigenderaho no mu buzima butandukanye.”
Yavuze ko abana ari inkingi z’Igihugu, ati ”Abana twere imbuto nziza, turasobanutse kandi turasobanukiwe.”
Ibi birori byanaranzwe no kwerekana impano abana bifitemo n’ibyo bateganya kuzaba mu buzima buri imbere. Umuhanzi Babu yabasabye kwirinda ibiyobyabwenge, bakarangwa n’isuku, ibikorwa, kwihesha agaciro kandi ntibasuzugure umurimo.
Benshi bavuze ko bishimiye guhura n’abandi bo mu turere dutandukanye bakamenyana.
Abitabiriye ibi birori bavuze ko banishimiye Tuyishime Bienvennu Concorde uzi kuvugira inka wari waturutse mu Karere ka Ngororero, bavuga ko na we yabashije kwereka abandi bana ibyiza byo gukunda umuco nyarwanda.
Aba bana bahawe impano zibafasha kuziga neza, bahabwa ibikoresho by’ishuri, ibya siporo n’iby’isuku.
Abana bitabiriye ibibirori bari hagati y’imyaka 7 na 12, abasaga 70% ni abaturuka mu miryango itishoboye, barangwa n’imyitwarire myiza ahantu hose.



















TANGA IGITEKEREZO