Jeannette Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Kamena, mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ushinga Projet San Francisco (PSF) umaze mu Rwanda, yashimiye PSF mu bikorwa by’ubushakashatsi no kurwanya icyorezo cya SIDA hatangwa ubujyanama ku banduye bakanashishikarizwa kwipimisha ku bushake.
Jeannette Kagame yagize ati:”Inshuti y’ukuri uyibonera mu byago”. Ibi yabivuze ashimira by’umwihariko uwashinze PSF Dr Susan Allen wagize uruhare rukomeye mu gufasha Abanyarwanda kwipimisha SIDA bagahabwa ubujyanama. Yanashimiye PSF ku gikorwa cyo kohereza abakoze Jenoside mu 1994 bahungiye mu Gihugu cya Zambia, aho Dr Susan yabashije kugira uruhare mu kubakurikirana maze bashyikirizwa ubutabera.
Dr Susan Allen yavuze ko bafashije abantu kwipimisha, bakabaha ubufasha bw’ubujyanama no kubahumuriza. Avuga ko bakomeje gufasha u Rwanda muri iyi gahunda ariko iza guhagarara mu mwaka wa 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Dr Susan yagiye gukorera mu gihugu cya Zambia muri icyo gihe maze ahura n’ikibazo aho abakoze jenoside mu Rwanda bahungiye muri kiriya gihugu bamutezaga umutekano muke.
Dr Ethienne Karita uhagarariye PSF mu Rwanda yavuze ko Dr Susan yageze ubwo yishinganisha kubera umutekano we, avuga ko ishami rya PSF ryakoreraga muri Zambia ryafashe abantu 18 bakurikiranyweho jenoside maze batatu bashyikirizwa ubutabera.
Mu mwaka wa 2005 PSF yagarutse gukorera mu Rwanda hanakorwa ubushakashyatsi bwa mbere ku rukingo rwa SIDA. Dr Ethienne Karita yavuze ko bamaze gukora igerageza ku rukingo rwa SIDA inshuro eshatu ruhabwa abatarayandura. Yavuze ko ku cyiciro cya mbere hakingiwe abantu 57, ku cyiciro cya kabiri hakingirwa 45, muri uyu mwaka hakaba haratangijwe ikindi cyiciro, kandi kugezaubu ngo nta ngaruka ziragaragara kubahawe uru rukingo.
Ibindi uyu mushinga wabashije kugeraho ni uburyo Virusi yanduza SIDA itandukanye n’ izindi. Yagize ati:”Twasanze hari ababana haranduye umuntu umwe, tumenya uburyo tubafasha kubungabunga ubuzima bwabo”. Yanavuze ko hari abo bakurikiranye kuva uyu mushinga watangira kugeza ubu bakiri ho kandi bataranafashe imiti.
Dr Karita yavuze ko mu Rwanda, umushinga PSF ufite abakozi 70 bari mo abaforomo n’abaganga ba PSF bakorera Mujyi wa Kigali kandi baranateganya kuzakorana n’ ibindi bitaro byo mu Rwanda.
Kugeza ubu imiryango 50,000 niyo yahawe ubufasha mu kwipimisha no kwirinda Virusi itera SIDA n’umushinga PSF. Abakora mu bigo by’ ubuvuzi bagera kuri 900 bahawe amahugurwa ku bufatanye bwa PSF na Minisiteri y’Ubuzima.
Projet San Francisco yashinzwe mu mwaka wa 1986, ishyinzwe na Dr Susan Allen ubwo yari aje kwimenyereza umwuga w’ubuganga mu Rwanda. Yaje gusanga hari Virusi ya SIDA, bayikoraho ubushakashatsi mu bitaro bya Kigali CHUK batangira bapima abagore nyuma babatuma n’abafasha babo.
Foto:Imbuto F.
























TANGA IGITEKEREZO