00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jenoside yakorewe Abatutsi ntawayihakana, ntawahakana ubugome n’ubunyamanswa yakoranywe

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 5 June 2012 saa 11:47
Yasuwe :

Ibi ni ibyatangajwe na Ambasaderi Ntwari Gérard ugarariye u Rwanda muri Sénégal mu gitaramo cyari cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Senegal, ACRS (Association de la communauté Rwandaise au Sénégal) hamwe n’inshuti z’u Rwanda, iki gitaramo bakaba barakise icy’icyizere.
Nkuko tubitangarizwa n’Ibiro bishinzwe itaramakuru ry’Ambasade y’u Rwanda i Dakar muri Sénégal, ku itariki ya 2 Kamena 2012, niho habaye igitaramo cyabereye ahitwa muri CICES cyitabiriwe n’abantu bingeri zose bakabakaba (…)

Ibi ni ibyatangajwe na Ambasaderi Ntwari Gérard ugarariye u Rwanda muri Sénégal mu gitaramo cyari cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Senegal, ACRS (Association de la communauté Rwandaise au Sénégal) hamwe n’inshuti z’u Rwanda, iki gitaramo bakaba barakise icy’icyizere.

Nkuko tubitangarizwa n’Ibiro bishinzwe itaramakuru ry’Ambasade y’u Rwanda i Dakar muri Sénégal, ku itariki ya 2 Kamena 2012, niho habaye igitaramo cyabereye ahitwa muri CICES cyitabiriwe n’abantu bingeri zose bakabakaba 800, gitangizwa n’abana bato babiri b’Abanyarwanda bacanye urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’ejo hazaza h’u Rwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal Ntwari Gérard yafashe ijambo ashimira abitabiriye icyo gitaramo agira ati: « Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994 ni iya buri muntu, ntawayihakana, ntawahakana ubugome n’ubunyamanswa yakoranywe. Ndabasabye mwese muri aha n’abatari aha bose gukerera hamwe tugasenyera umugozi umwe kugira ngo ibyabaye mu Rwanda ntibizabe ukundi ku Isi”.

Ntwari yakomeje agira ati:” Imyaka cumi n’umunani nyuma y’amarorerwa yasize igihugu mu mwijima, twubatse igihugu gihagarariye ku cyizere cy’ejo hazaza heza, no ku mahame y’igihugu y’ubufatanye n’ubuvandimwe”.

Nyuma y’ijambo rya Ambasaderi Ntwari abari aho bataramanye n’abahanzi batandukanye ari bo: Kitoko wo mu Rwanda, Ismaël Lo wo muri Sénégal, Didier Awadi wo muri Sénégal, Korali Afrikiyo ihuje Abanyafurika benshi, Manu umuririmbyi w’Umunyarwanda ukorera muri Sénégal, n’itorero ry’imbyino Nyarwanda ryo muri Senegal ryitwa Abatangana.

Ambasaderi Ntwari
Umuhanzi Kitoko asusurutsa abari aho

Foto:Ambasade y’u Rwanda muri Sénégali


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages