00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwagaragarije Isi uburenganzira bwahawe umugore

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 7 November 2012 saa 10:19
Yasuwe :

Ubwo u Rwanda rwahabwaga umwanya wo kugaragaza uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore no guteza imbere uburenganzira bw’umugore mu nama mpuzamahanga ibera muri Jordanie, Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yagaragaje ko u Rwanda hari byinshi rurusha ibindi bihugu.
Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yatangaje ko u Rwanda ruha umugore uburenganzira bumwe n’ubwo umugabo, mu nama mpuzamahanga ya 11 y’Urwego ruhuza za Komisiyo z’ibihugu zishinzwe (…)

Ubwo u Rwanda rwahabwaga umwanya wo kugaragaza uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore no guteza imbere uburenganzira bw’umugore mu nama mpuzamahanga ibera muri Jordanie, Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yagaragaje ko u Rwanda hari byinshi rurusha ibindi bihugu.

Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yatangaje ko u Rwanda ruha umugore uburenganzira bumwe n’ubwo umugabo, mu nama mpuzamahanga ya 11 y’Urwego ruhuza za Komisiyo z’ibihugu zishinzwe Uburenganzira bwa Muntu ku Isi, ibera muri Amman muri Jordanie kuva tariki ya 4 ikazasozwa ku wa 8 Ugushyingo.

Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, Nirere Madeleine, avugana na IGIHE kuri telefone ati “mu Rwanda hari byinshi bigaragaza ko uburenganzira bw’uburinganire n’uburenganzira bw’umugore byitaweho,.”

Nirere yatangaje ko iby’ingenzi yagaragarije Isi mu byakozwe n’u Rwanda ibindi bihugu byakwigiraho, ari ibyakozwe mu ku rwego rw’amategeko mu Rwanda. Mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda no mu yandi mategeko, hagiyemo ihame ry’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore, hagenwa kandi ko abagore nibura mirongo itatu ku ijana bajya mu myanya y’inzego zifata ibyemezo.

Ibindi u Rwanda rwakoze, Komisiyo yagaragarije amahanga ni uguha umugore uburenganzira ku mutungo, uburenganzira bwo kuzungura, itegeko rihana ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’ayandi.

Iyo nama mpuzamahanga yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu rifatanyije n’Urwego ruhuza za Komisiyo z’Igihugu z’Uburenganzira bwa muntu ku Isi.

Inama mpuzamahanga yitabiriwe n’abantu bagera ku 1000 baturuka mu nzego zitandukanye, insanganyamatsiko yayo ni “Guteza imbere no kurengera uburenganzira bw’umugore, guteza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore ni uruhare rwa za Komisiyo z’Ibihugu z’Uburenganzira bwa Muntu”.

U Rwanda kugeza ubu ni urwa mbere ku Isi mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko (56,25%). Mu butegetsi nyubahirizategeko ni 38 ku ijana, mu butabera abagore bagera kuri 30%, kandi no mu bigo bya Leta 30% by’abagize Inama z’Ubuyobozi ni abagore.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages