00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kabarebe na Kayonga mu biganiro na bagenzi babo ba Congo Kinshasa mu mujyi wa Goma

Yanditswe na

Kagenza C.

Kuya 28 June 2012 saa 07:35
Yasuwe :

Nubwo u Rwanda rwagaragaje bisesuye kutishimira kuba Congo Kinshasa yaroherereje Loni ibaruwa ishyira mu majwi u Rwanda ku kuba rufasha M23 mu minsi ishize ubwo Minisitiri Louise Mushikiwabo n’intumwa bari bayoboye barimo bava Kinshasa mu biganiro n’abayobozi b’icyo gihugu bagaruka mu Rwanda, kuri uyu munsi biteganyijwe ko mu mujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru biteganyijwe ko izindi ntumwa mu biganiro n’abayobozi ba Congo Kinshasa.
Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe ari kumwe (…)

Nubwo u Rwanda rwagaragaje bisesuye kutishimira kuba Congo Kinshasa yaroherereje Loni ibaruwa ishyira mu majwi u Rwanda ku kuba rufasha M23 mu minsi ishize ubwo Minisitiri Louise Mushikiwabo n’intumwa bari bayoboye barimo bava Kinshasa mu biganiro n’abayobozi b’icyo gihugu bagaruka mu Rwanda, kuri uyu munsi biteganyijwe ko mu mujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru biteganyijwe ko izindi ntumwa mu biganiro n’abayobozi ba Congo Kinshasa.

Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Lt Gen Charles Kayonga baraza kugirana ibiganiro na bagenzi babo ku ruhande rwa Congo Kinshasa barimo Minisitiri w’Ingabo Charles Mwando Nsimba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo Gen Etumba Didier Longomba, bibera mu gace k’uburasirazuba bw’icyo gihugu hakomeje kurangwa n’imvuru nyuma y’aho umutwe wigumuye ku ngabo za guverinoma wiyise M23, kuri ubu bikaba bihanganye.

Iyi nama iri buhuze abayobozi bo ku rwego rwo hejuru b’ingabo ku mpande z’ibihugu byombi igiye kuba ikurikira indi nama yari yahuje abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi yabaye mu minsi isaga icumi ishize. Muri iyi nama yabaye tariki 18 na 19 Kamena, umwe mu myanzuro yafatiwemo harimo uguhura kw’abayobozi b’ingabo ku mpande zombi.

Amakuru agera kuri IGIHE aratumenyesha ko mu biteganyijwe kwibandwaho muri iyi nama harimo ibirebana n’ibirego by’uko u Rwanda rwaba rufasha umutwe w’inyeshamba za M23, ndetse n’ikibazo cy’inyeshyamba zibumbiye mu mutwe w’iterabwoba FDLR, aho ibyo kuwurwanya hakoreshejwe ubufatanye bw’ibihugu byombi bishobora kuza kwigwaho. Hari kandi n’ibirebana n’uko u Rwanda ruhangayikishijwe n’uko ingabo za Congo Kinshasa FARDC zishobora kuba zigirana imikoranire n’ubufatanye n’iinyeshyamba za FDLR.

Mu bindi bikomeje kuvugwa ko bishobora kuza kwigwaho harimo ikibazo cy’Abanyarwanda 11 baherutse kugarurwa mu Rwanda barabaye intere bavuga ko bakorewe iyicarubozo (torture) n’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa.

Hagati aho mu ntangiriro z’iki cyumweru Loni yashyize ahagaragara raporo yakozwe n’itsinda ry’impuguke za Loni ishinja u Rwanda kuba rufasha inyeshyamba za M23, gusa Minisitiri Mushikiwabo agaragaza ko iyo raporo ibogamye kuko ngo ikubiyemo ibivugwa n’uruhande rumwe gusa, aho ngo mu ikorwa ryayo u Rwanda nta bisobanuro rwasabwe gutanga cyangwa ngo ruhabwe umwanya wo kugira icyo ruyivugaho.

Hagati aho Minisitiri Louise Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda rwatumiye itsinda rya Loni riri inyuma y’iyi raporo kuza mu Rwanda gukora akazi ryari kuba ryarakoze mbere karebana no kuza gushakira ibimenyetso bifatika mu Rwanda, aho u Rwanda rwiteguye kugaragaza uburyo ibiruvugwaho ari “ibinyoma”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages