00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kabarore: Ibikorwa remezo mu midugudu biracyari kure nk’ukwezi

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 5 April 2013 saa 05:10
Yasuwe :

Bamwe mu batuye mu Midugudu igize Umurenge wa Kabarore Akarere ka Gatsibo, baravuga ko kubona ibyangombwa by’ibanze nk’amazi n’amashanyarazi bikiri ingutu, bityo bagasaba ubuyobozi bw’Umurenge kubakorera ubuvugizi n’ubwo bwo butifuza kugira icyo bu bitangazaho.
Iyi Midugudu abaturage bavuga ko ibangamiwe no kutagira amazi n’umuriro, ni Bihinga, Kanyobwa, Simbwa, Kabeza, Kabingo na Mishenyi, aha bakaba bavuga ko amavomo bakoreshaga yapfuye ndetse n’umuriro bakabona ubaca hejuru.
Umwe muri (…)

Umwe muri aba baturage yatangarije IGIHE agira ati “Abatuye iyi Midugudu babona amashanyarazi abaca hejuru, ikindi kandi gituma dukomegusaba ubuyobozi bwacu ko bwadufasha, ni uko dufite amavomo yaduhaga amazi ariko kugeza ubu akababa yarangiritse kandi nta korwe.”

Kugira ngo tumenye ingamba Ubuyobozi bw’uyu Murenge bwaba bufitiye aba bagenerwa bikorwa, ku murongo wa telefoni, Umuyobozi w’Umurenge wa Kabarore yatubwiye ko kugeza ubu yagiye mu wundi Murenge ntacyo yadutangariza.

Yagize ati “Kugeza ubu ndi mu Murenge wa Kibondo, bityo mujye ku Karere ariho mu bariza icyo kibazo.”

N’ubwo uyu muyobozi ntacyo yatangarije abo ayobora, gahunda ya Leta iriho ni uko abaturage bagomba kwimukira mi Midugudu bityo bakabona amazi, umuriro n’amashuri ku buryo bworoshye kuko iyo batuye bategeranye, kuhageza ibi bikorwa by’ibanze usanga bigorana.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .