Perezidante wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Madamu Nirere Madaleine yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ko nyinshi muri gereza zo mu Rwanda zifite ikibazo cy’ubucucike, avuga ko zimwe muri kasho nk’iya Ngarama, Kabarore, ndetse na Musebeya ahafungiye abagore hari inyubako zishaje, ku buryo abafungwa banyagirwa iyo imvura iguye.
Ibyo Perezidante wa Komisiyo yabivugiye mu Nteko tariki ya 21 Ugushyingo 2012, ubwo we n’intumwa z’abagize Komisiyo bagezaga ku Badepite n’Abasenateri raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu yo muri Nyakanga 2011 kugeza muri kamena 2012, ndetse n’ibiteganyijwe gukorwa mu mwaka utaha wa 2013.
Ku byerekeranye n’ikibazo cy’ubucucike muri za gereza icumi, nk’uko kigaragara ku rupapuro rwa 70 muri raporo ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, Hon. Nyandwi Desideri yabajije abagize komisiyo niba barafashe umwanya bagasura izo gereza mu gihugu ahavugwa ibyo bibazo cyane ko ngo imibare Inteko ifite itandukanye n’iyo minisiteri ifite amagereza mu nshingano zayo igaragaza, Madamu Madaleine yagize ati “Itsinda ry’abagize komisiyo basuye ayo magereza basanga imibare y’abagororwa ayo magereza yakira ari benshi ugereranyije n’ubushobozi bwayo. Ikindi ni uburemere bw’ikibazo gishingiye ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ari nayo mpamvu umubare w’abafungwa mu Rwanda ari munini’’.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezidante wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yavuze ko nyuma y’ibibazo itsinda ry’abagize komisiyo bagaragaje bateguye raporo yihariye, batanga n’ibyifuzo kuri Minisiteri y’Umutekano mu gihugu, cyane ku bireba ubucucike, amazu ashaje, andi atuzuye, uburyo amadosiye abikwa mu rwego rwo kugira ngo Minisiteri y’Umutekano ibikurikirane maze ibishakire umuti ukwiye.
Visi-perezida wa Komisiyo, Kayumba Déogratius yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko, ku bibazo bireba abana Komisiyo yagejejweho, ngo ibigera ku icumi babishyikirije inkiko by’umwihariko ibijyanye n’ibibazo by’abana, agaragaza ko abo basanga badafite amikoro bashakirwa abavoka babunganira mu nkiko. Naho ku kibazo cya koperative Tuzamurane yo mu Karere ka Gatsibo yarenganyijwe kuko itahawe indishyi kandi kikaba gihora kigaruka mu maraporo atandukanye, ndetse n’icy’umuturage wo muri Gatsibo utarahabwa ingurane, ngo bazakomeza gukora ubuvugizi kugeza gicyemutse.
Imvaho Nshya



















TANGA IGITEKEREZO