00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kabgayi: Imfura y’amashuri yisumbuye mu Rwanda hacanywe urumuri rwa yubile y’imyaka 100

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 1 October 2012 saa 11:49
Yasuwe :

Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 100 Iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Léon y’ i Kabgayi izaba imaze mu mwaka w’2013, Musenyeri Mbonyintege Smaragde yacanye urumuri rwa yubile izizihizwa mu mwaka utaha.
1913-2013 imyaka 100 izaba ishize iri shuri ry’imfura mu mashuri y’u Rwanda ribayeho ni muri urwo rwego kuri uyu wa 29 Nzeri 2012 umuyobozi mukuru w’iri shuri Musenyeri mbonyintege smaragde ari kumwe n’abapadiri, abashyitsi n’abanyeshuri baryigamo yakongeje urumuri rw’itara rya yubile (…)

Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 100 Iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Léon y’ i Kabgayi izaba imaze mu mwaka w’2013, Musenyeri Mbonyintege Smaragde yacanye urumuri rwa yubile izizihizwa mu mwaka utaha.

1913-2013 imyaka 100 izaba ishize iri shuri ry’imfura mu mashuri y’u Rwanda ribayeho ni muri urwo rwego kuri uyu wa 29 Nzeri 2012 umuyobozi mukuru w’iri shuri Musenyeri mbonyintege smaragde ari kumwe n’abapadiri, abashyitsi n’abanyeshuri baryigamo yakongeje urumuri rw’itara rya yubile ruzamara umwaka wose.

Mgr Mbonyintege yagarutse ku gaciro ishuri rifite mu gihugu, ahereye ku mubare munini w’abayobozi batandukanye bayoboye u Rwanda n’abandi bose bagiye bagirira igihugu akamaro, barinyuzemo.

Byongeye kandi, Iseminari nto ya Kabgayi , ni hamwe mu harerewe Abasenyeri n’Abapadiri batandukanye bagiriye Kiriziya akamaro, kandi bakanagirira n’igihugu. Ibyo Umushumba wa diyosezi ya Kabgayi abishingiraho ahamya ko Iseminari nto ya kabgayi ari Iseminari ikomeye.

Bamwe mu bize muri iyi seminari bazwi cyane no mu buzima bw’igihugu cy’u Rwanda, harimo Padiri Alexis Kagame, Rugamba Sipiriyani , Musenyeri Bigirumwami n’abayobozi batandukanye barimo Bernard Makuza na Biruta Vincent.

Mgr Mbonyintege ashishikariza abarererwa muri urugo rwa mutagatifu Leon kurangwa n’umuco wo kurerwa, ariko badahuga barangwa n’umurongo w’icyerekezo kizima, bose baba umwe mu Kigo.

Iseminari nto ya Kabagyi yatangiye mu mwaka w’1913, ishinzwe na musenyeri Yohani Yozefu Hirith. Yatangiyemo abaseminari 15 bari bavuye hanze y’u Rwanda.

Ifite umwihariko wo kwigamo abahungu gusa kuko ari pipiniyeri y’abapadiri gaturika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages