Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yihanangirije urubyiruko rw’ i Kabuga irusaba kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no kwirinda SIDA, irwibutsa ko ubuzima bwiza ari igishoro ku iterambere iryo ari ryo ryose.
Nyuma y’ingendo zitandukanye zihuza urubyiruko rwo mu gihugu, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yahurije hamwe urubyiruko rwa Kabuga i Kigali, mu murenge wa Rusororo, mu Kagali ka Nyagahinga, mu mudugudu w’Urumuli, inaboneraho gusuzuma impano ziri muri urwo rubyiruko, banarusobanurira ububi bw’ibiyobyabwenge n’ububi bw’agakoko gatera SIDA.
Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Nkuranga Alphonse agira inama urubyiruko yagagaje kko icya mbere ari ukwita ku buzima. Ati"Ubuzima bwiza ni igishoro ku iterambere iryo ari ryo ryose”.
Umuhuzabikorwa w’Ikigo cy’Urubyiruko cya Kabuga, Mungarakarama Deo, avuga ko badahwema gukangurira urubyiruko kwirinda icyarushora mu byangiza ubuzima bwarwo, kuko ngo hajya hategurwa n’imikino mu rwego rwo kubahuriza hamwe kugira ngo bakure bazi icyabateza imbere ubwabo n’igihugu cyabo.
Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Nkuranga Alphonse yasobanuriye urubyiruko ko amarushanwa y’abahanzi barushanwaga baririmba yari agamije kubakangurira kwirinda ibiyobyabwenge na SIDA kugira ngo baziteze imbere. Ati “ murinde ubuzima bwanyu nk’ishingiro ry’imigambi yanyu yose, kuko ntiwakwiga ngo utere imbere cyangwa ngo ugere ku bukungu burambye udafite ubuzima bwiza”.
Ikindi kandi Nkuranga yatangaje ko urubyiruko rusanganwa impano zisumbye iz’abandi rufashwa kuzitunganya kugira ngo rushyire ahagaragara ibihangano byarwo.
Abafite impano yo kuririmba bagaragarije impano zabo muri icyo gitaramo, mu barenga 18 bari bitabiriye amarushanwa yo kuririmba, batanu ba mbere muri bo bahembwe ibihembo bitandukanye, nyuma yaho bataramirwa n’Intore Tuyisenge.



















TANGA IGITEKEREZO