Mu Kigo nderabuzima cya Kabuye giherereye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo abaforomo baho barinubira uko bayoborwa n’umuyobozi wabo, ariko we akavuga ko benshi mu bakozi bari bari barigize kagarara, batubahiriza amategeko.
Nk’uko bamwe mu baforomo bakora kuri iki Kigonderabuzima babitangarije IGIHE, bavuga ko umuyobozi wabo witwa Mukamuhanda Séraphine abayoboza igitugu.
Bimwe mu byo abaforomo bagera ku munani baganiriye n’umunyamakuru wa IGIHE ariko banze gutangaza amazina yabo, banenga uyu muyobozi gukoresha amagambo asesereza abo bakorana, gushyiraho amategeko atandukanye n’ayo ku bindi bigonderabuzima byo mu Rwanda, kudaha abakozi amafaranga bagenerwa, bakayahabwa babanje gusakuza bikaviramo bamwe kuva ku kazi, kwinjiza abakozi mu kazi nta bizamini bakoze, n’ibindi bijyanye n’imikorere mibi.
Ibi birego byose ariko uyu muyobozi abitera utwatsi ahubwo akavuga ko, bamwe muri aba bakozi bari barigize kagarara bakora akazi uko bishakiye, aha rero mu mezi umunani amaze akaba yarabashije gushyira abo bakozi ku murongo, bituma bamwe batabyishimira nk’uko abivuga.
Aha Mukamuhanda yakoresheje ibitabo byinshi bigaragaza gahunda y’ibyo bakora ku kigonderabuzima buri munsi, akaba ndetse yaraneretse Umunyamakuru wa IGIHE igitabo bandikamo imyanzuro y’inama ndetse nicyo atangiramo impushya.
Abajijwe ikijyanye no gushyiraho amategeko adasanzwe ku kigonderabuzima abakozi be ntibabone ikiruhuko, yagize ati” Icyo n’ikinyoma abakozi bahabwa ikiruhuko. Gusa ntabwo wakwemera ko umuntu ajya kwibera mu rugo mu gihe abarwayi bategereje uwubafasha”.
Ku kijyanye no gutoteza abakozi bituma bamwe gagenda, uyu muyobozi yeretse IGIHE aho ukuri guherereye aho yeretse umunyamakuru urupapuro buri umwe yandiitse agiye kugenda.
Naho ku kijyanye no kwima abaforomo impushya, Mukamuhanda yabisobanuriye akoresheje igitabo abaforomo bakiraho impushya, kandi bigaragara ko bazihabwa bakanabisinyira.
Mukamuhanda yagize ati” Abagore nibo benshi kuri iki kigonderabuzima mfite abakozi 46 muri aba bose 37 n’abagore kandi bahura n’ibibazo bitandukanye” Uyu muyobozi kandi ahamyako kuyobora abagore bigora mu gihe nawe uri umugore.
Abazi neza iki kigo bavuga ko nta kibazo na kimwe Mukamuhanda agira, ahubwo ko ari abakozi bo kuri iki kigonderabuzima banze kwakira impinduka y’ubuyobozi.
Uyu muyobozi yavanwe ku kigonderabuzima cya Nyacyonga yari amaze imyaka itandatu ayobora, mu rwego rwo kuvugurura imikorere igayitse yarangwaga kuri iki kigonderabuzima cya Kabuye.



















TANGA IGITEKEREZO