00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kacyiru: Amahugurwa yo kurwanya ruswa no kwirinda impanuka

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 17 December 2012 saa 04:02
Yasuwe :

Abayobozi 60 b’ibigo n’amashuri byigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga, barasabwa kugira uruhare rukomeye mu kurwanya ruswa no kwirinda impanuka zitandukanye kuko bigira ingaruka mbi ku gihugu no ku muryango nyarwanda muri rusange.
Ibyo babisabwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije DIGP Stanley Nsabimana kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Ukuboza, mu mahugurwa y’iminsi itatu, arimo kubera mu kigo cya Polisi “Police Ethic Center” gishinzwe gutanga ubumenyi (…)

Abayobozi 60 b’ibigo n’amashuri byigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga, barasabwa kugira uruhare rukomeye mu kurwanya ruswa no kwirinda impanuka zitandukanye kuko bigira ingaruka mbi ku gihugu no ku muryango nyarwanda muri rusange.

Ibyo babisabwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije DIGP Stanley Nsabimana kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Ukuboza, mu mahugurwa y’iminsi itatu, arimo kubera mu kigo cya Polisi “Police Ethic Center” gishinzwe gutanga ubumenyi n’amahugurwa ku ndangagaciro n’imyitwarire myiza mu kazi gatandukanye.

Nsabimana yabivuze muri aya magambo ”Mufite uruhare runini ku kurwanya ruswa kuko iyo abanyeshuri banyu bize neza amategeko y’umuhanda, batsinda ibizamini ndetse bakirinda n’impanuka, kuko batwara ibinyabiziga bazi neza ayo mategeko.”

Uwanziga Julienne umwe mu bitabiriye ayo mahugurwa akaba ari umuyobozi w’ishuri ‘Youth driving school” ryo mu karere ka Huye, yagize ati “Mfite icyizere kuko aya mahugurwa azadufasha kongera kunoza imikorere yacu, turakangurira rero abanyeshuri bacu kwiga neza amategeko y’umuhanda ndetse no kwirinda impanuka.”

Umuyobozi w’ishuri “Midland driving school” rikorera mu Mujyi wa Kigali, Rwiyamirira Celestin we yavuze ko iyo abanyeshuri bamwe batize neza amategeko y’umuhanda, bituma hari abashobora guca mu nzira zitari nziza zo gutanga ruswa, kugira ngo babone impushya zo gutwara ibinyabiziga. Yasabye buri wese gufatanya na Polisi guca burundu uwaba afite iyo myumvire mibi igayitse.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Supt. Theos Badege yavuze kandi ko abafite amashuri n’ibigo byigisha amategeko y’umuhanda basabwe gukangurira abatwara ibinyabiziga kuba inyangamugayo, bakagira uruhare mu guca burundu impanuka na ruswa.

Yabivuze muri aya magambo ”Turengere ubuzima, duhe agaciro ubuzima bw’abantu twirinda impanuka. Abatwara ibinyabiziga uhereye ku modoka nini, za bus, minibus ndetse na moto, nibanoze serivisi zabo zo gutwara neza abantu bityo tugire urugendo ruzira impanuka.”

Badege yavuze kandi ko uretse abayobozi b’ibigo n’amashuri byigisha amategeko y’umuhanda, barimo guhabwa amahugurwa ku gutanga serivisi nziza no kurangwa n’indangagaciro z’imyitwarire myiza mu kazi kabo, abayobozi b’ibigo bishinzwe gucunga umutekano mu bigo byigenga hirya no hino mu gihugu na bo bahawe ayo mahugurwa.

Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA) n’ikigo cy’igihugu ngenzuramyitwarire (RURA) bagize uruhare mu guhugura abo bayobozi b’ibigo n’amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages