Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Nzeri, ku biro by’Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka biherereye mu Murenge wa Kacyiru, ho mu Karere ka Gasabo, hafatiwe umugabo witwa Sebagabo Charles n’umugore we Nyiramawombi Espèrance, bashaka kwiyitirira umwana utari uwabo, kugira ngo abone ibyangombwa by’inzira ajye muri Kenya.
Nk’uko Sebagabo Charles wiyitaga se w’umwana yabitangaje, ngo kuza gushakira ibyangombwa umwana batabyaye ariko bamwita uwabo, ngo yari yabisabwe na mubyara we Nyirandorwa Esther.
Uyu Nyirandorwa Esther washakanye na Mugeneka Emmanuel bakaba bafitanye abana babiri, niwe washakaga ko bamufasha kubona ibyangombwa by’umwana witwa Neema Francine, uyu akaba yareraga abana babiri ba Nyirandorwa Esther.
Ku ruhande rwa Nyiramawombi Espèrance umugore wa Sebagabo wiyitiriraga nyina wa Neema Francine, we avuga ko uyu mwana nubwo ariwe wari buzajye muri Kenya ajyanye na Nyirandorwa Esther, ngo ku byangombwa hari kugaragaragaraho umwirongoro wa Uwitonze Chalon, umwana bwite wa Sebagabo Charles na Nyiramawombi Esperance umwe mu bana batanu babyaranye.
Gusa ariko Nyiramawombi avuga ko, nubwo yakoze aya makosa, ngo yabikoze atazi ko bikomeye. Aha yagize ati «Ni ukuri ndababwiza ukuri ko njyewe sinarinzi ko biza kugenda gutya, sinari bubikore, ubanza ari Shitani yabinkoresheje ».
Aha uyu mugore akaba yakomeje avuga ko yari yashatse kubyanga, gusa akaza kubyemera nyuma yaho Nyirandorwa Esther akomeje kumwingingira ko yabimufashamo.
Neema Francine w’imyaka 15 y’amavuko nk’uko bigaragara ku cyemezo cy’amavuko Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka bufitiye kopi, nk’uko yabyitangarije mu rurimi rw’Igiswahili dore ko atazi Ikinyarwanda, avuga ko yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahitwa Uvilla ,ndetse n’ababyeyi be bakaba ariho batuye.
Akaba yarageze mu Rwanda mu kwezi kwa Gatatu umwaka wa 2011, gusa ngo nawe ntiyarazi gahunda yo kujya muri Kenya, usibye ko Nyirabuja ariwe Nyirandorwa Esther yamubwiraga ko azamutwaza abana, ubwo bazaba bagiye kureba Nyina witwa Nyirangoga Ramu urwariye i Nairobi muri Kenya.
Ruhumuriza Eddy umusore w’imyaka 24 uvukana na Mugeneka Emmanuel umugabo wa Nyirandorwa Esther ari nawe wazanye umwana gushakirwa ibyangombwa, we akavuga ko yamuhawe na Nyirandorwa Esther, kandi ko atari kumusuzugura ariwe umurera. Ibi akaba yabisubije ubwo yabazwaga impamvu yazanye umwana gushakirwa ibyangombwa kandi aziko bitemewe.
Sebagabo Charles ukora akazi ko gucunga umutekano muri Company ya KK Security n’umugore we Nyiramawombi Espèrance ukora akazi k’ubudozi, bafashwe bashaka ibyangombwa mu buryo butemewe, ubusanzwe batuye mu Murenge wa Gatsata, Akagali ka Nyamabuye, umudugudu wa Hanika ho mu Karere ka Gasabo.
Naho Mugeneka Emmanuel umugabo wa Nyirandorwa Esther akaba ari umuganga mu bitaro bya Kirinda ku Kibuye.
Mu bigaragara mu byangombwa by’ibanze bituma umuntu ashobora kubona icyangombwa cy’inzira, hagaragaramo ko byatangiwe mu Murenge wa Jali, nyamara ba nyir’ukubyaka batuye mu Murenge wa Kimironko, ndetse n’uwasinye ko atanze icyo cyangombwa ariwe Serukiza James, ntitashyizeho icyo ashinzwe, dore ko yasinye mu izina ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali.
Nyirandorwa Esther avuga ko icyemezo yagihawe n’ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Jali Serukiza James nyuma yo kumuha icyemezo cy’ishyingirwa cyaba bavuzwe haruguru aribo Sebagabo na Nyiramawombi. Akaba akomeza avuga ko yashakaga ko Neema yabona icyangombwa cy’inzira, cyari buzamufashe kujya muri Kenya amutwaje abana be.
Kuruhande rw’Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka, Umuvugizi w’abwo akaba anashinzwe ibijyanye no gutanga serivisi muri rusange Sebutege Ange, asaba abantu bagana serivisi z’Abinjira n’Abasohoka ko bakwirinda uburiganya mu gusaba ibyangombwa by’inzira, anabakangurira ko mu gihe babona hari imbogamizi iyo ariyo yose bahuye nayo mu bijyanye na serivisi z’Abinjira n’Abasohoka ko bajya begera Ubuyobozi bukuru bw’Abinjira n’abasohoka bakagirwa inama z’uburyo babonamo serivisi bashaka batarinze kujya gukora amakosa.
Aha yanaboneyeho kuburira abantu bakora aya makosa ko batazihanganirwa bazajya bashyikirizwa ubutabera, kugirango bahanwe nk’uko Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda abiteganya.
Sebutege Ange, yatangaje ko Sebagabo Charles n’umugore we Nyiramawombi Espèrance, Nyirandorwa Esther na Ruhumuriza Eddy muramu wa Nyirandorwa bafungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Remera, mu gihe hagikorwa iperereza mu kuzuza dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha. Hagati aho umwana Neema Francine, yajyanywe mu kigo Isange one stop center.
Sebutege Ange Ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri Serivisi z’Abiniira n’Abasohoka



















TANGA IGITEKEREZO