00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kacyiru: Ruhurura ibangamiye abayica hejuru

Yanditswe na

Kwizera Emmanuel

Kuya 11 September 2012 saa 09:48
Yasuwe :

Abaturage bo mu Murenge wa Kacyiru batewe ikibazo na ruhurura ibegereye cyane yicuku mu bujyakuzimu kubera amazi, aho bavuga ko iteye ikibazo cyane kuko bamwe mu bayica hejuru bagwamo, ndetse ko ngo n’amazu yabo ashobora kuzarindimuka mu gihe cy’imvura.
Iyi ruhurura iri hafi y’ahakunze kwitirirwa ku Kazu k’Amazi mu Murenge wa Kacyiru, mu Kagali ka Kibaza, mu Mudugudu w’Umutako, mu Karere ka Gasabo, ntiteye ikibazo abayituriye gusa kuko n’abayinyuraho baje gusura inshuti n’imiryango yabo (…)

Abaturage bo mu Murenge wa Kacyiru batewe ikibazo na ruhurura ibegereye cyane yicuku mu bujyakuzimu kubera amazi, aho bavuga ko iteye ikibazo cyane kuko bamwe mu bayica hejuru bagwamo, ndetse ko ngo n’amazu yabo ashobora kuzarindimuka mu gihe cy’imvura.

Iyi ruhurura iri hafi y’ahakunze kwitirirwa ku Kazu k’Amazi mu Murenge wa Kacyiru, mu Kagali ka Kibaza, mu Mudugudu w’Umutako, mu Karere ka Gasabo, ntiteye ikibazo abayituriye gusa kuko n’abayinyuraho baje gusura inshuti n’imiryango yabo bagira ikibazo iyo bayigezeho, dore ko hari n’aho bagera inzira bacagamo ikarangira bikabasaba gusimbuka iyi ruhurura kugira ngo bagere ku yindi nzira iri hakurya.

Tuganira na Marie Chantal uyituriye uvuga ko we yayimenyereye n’ubwo ngo mbere yamuteraga isereri yagize ati “ Hari igihe ubyuka ugasanga umusinzi aryamye mo. Iyo baje bashaka gusimbuka hano nijoro hari igihe basimbuka nabi bagahita bagwamo”.

Umuturage Gaspard wari uje gusura umuryango we yifashishije uburyo bwo gusimbuka kugira ngo abone inzira imukomezanya aho yari agiye, yagize ati “Aha hantu hatuwe hate? Aka gace hari umuganda ujya ugakorerwamo? ”.

Iyo uyigezeho uyisangaho ibiti byo kwambukiraho bidahagije, byanashaje cyane, ukanayisangamo amazi yijimye cyane yiretsemo aho aturuka mu matiyo yo mu bipangu biyegeyereye n’ahandi hirya no hino agahurizwamo. Irimo umwanda mwinshi ugizwe n’ibiti, ibifufuma, kamambiri, ubucupa, ibyatsi byinshi byamereyemo n’ibindi.

Ibiti byo kwambukiraho by'iyi ruhurura birashaje

Iyi ruhurura imaze kuba nk’umwobo ukurikije ubujyakuzimu bwayo, ikanaba ngari mu mpande zayo, yatumye inzira iri iruhande rwayo iba ntoya.

Gusa abaturage bavuga ko bahora berekana ikibazo iteje mu buyobozi kugira ngo ikorwe ariko amaso yaheze mu kirere dore ko ngo batanabwirwa igihe izakorerwa.

Amazi asa nabi aturutse mu ngo, aba aretsemo

Iyi ruhurura y’itaka ndende iva ku Gipolisi ikamanuka igana kuri UTEXIRWA, abayituriye bavuga kandi ko batewe ikibazo n’uko ishobora kuzariduka igatwara amazu yabo, ikaba yanabangiriza ubizima dore iri hagati y’amazu menshi ari ku nkengero zayo.

Abaturiye ruhurura bafite ubwoba bw'uko izatwara inzu zabo

Tuganira n’Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Kacyiru Nsabimana Védaste wemeza nawe ko abaturage bahora bavuga iki kibazo cyayo, ati: “Iriya ruhurura imanuka ikagera kuri UTEXIRWA turayizi kandi twanayikoreye ubuvugizi ku rwego rw’Akarere n’Umujyi wa Kigali, ku buryo muri ruhurura zigera kuri 4 ziri mu Murenge wacu twabashije gutanga iriya twayishyize ku murongo wa mbere”. Anavuga ko mu nkunga bategereje harimo n’izatangwa Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe imitutirire kugira ngo yubakwe.

Twamubajije igihe izakorerwa agira ati “Naba mbeshye kuko bahasuye mu mpera z’ukwa Munani, ubu hari gukorerwa inyigo”. Ariko avuga ko mu muganda utaha ari yo izerekezwaho amaboko mu rwego rwo kuyitunganya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages