Nyuma yo gusobanukirwa n’akamaro ko gusezerana imbere y’amategeko, imiryango 86 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yarasezeraniye mu kagari ka Kagugu mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo ku ya 21 Ukuboza 2012.
Nk’uko bitangazwa na bamwe mu basezeranye, ngo guhesha agaciro abo bashakanye biri mu byatumye bafata umwanzuro wo gusezerana.
Pfakurutege Faustin, umusaza w’imyaka 61, ati “Nari mfite ubujiji, namenye ibyo gusezerana [ndi] mu nama maze gusobanukirwa mfata umwanzuro wo gusezerana kuko nari maze kumenya ko umugore udasezeranye ntacyo ari cyo n’umugabo udasezeranye ntacyo ari cyo.”
Mukanyandwi Xaverine na we wasezeranye, agira inama ababana batasezeranye kubishyiramo imbaraga kuko umuntu wasezeranye agira agaciro akanarengerwa n’amategeko igihe arenganyijwe n’uwo bashakanye.
Uzamukunda Joselyne, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kagugu, avuga ko kuba abantu baratinze gusezerana byatewe no kubana batizeranye bagatinya gusezerana. Avuga ko bitabiriye gusezerana nyuma yo kumarwa impungenge binyuze mu bukangurambaga bwakozwe mu midugudu yose, berekana ibyiza byo gusezerana.
Imiryango 86 yasezeranye ibarizwa mu kagari ka Kagugu, abasezeranye bose bakaba baturuka mu midugudu icyenda igize aka kagari.



















TANGA IGITEKEREZO