Kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda byagombye kwita ku gukora ubushakashatsi bugamije guteza imbere imibereho y’abaturage baho bituye ku bufatanye n’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Minisitiri w’Uburezi Dr. Vincent Biruta yavuze ibi ahereye ku bushakashatsi bwakozwe n’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi, ICK ku mibereho y’abaturage n’uko gahunda za Leta zibavana mu bukene, aho yahamagariye aya mashuri gutanga umusanzu w’aho atuye afasha abaturage baho kwivana mu bukene. Gusa ngo ibi aya mashuri ntiyabigeraho yonyine adafatanyije n’inzego z’ibanze z’aho atuye niyo mpamvu ubufatanye nazo buzageza Abanyarwanda kuri byinshi.
ICK ihamya ko iyi nzira yayitangiye kandi izayikomeza nk’uko umuyobozi wayo Padiri Kagabo Vincent yabitanagrije IGIHE.
Padiri Kagabo yemeza ko ubushakashatsi babukoze bakaba bagiye gushyira mu bikorwa ibisabwa na Minisitiri w’Uburezi, aho ngo bazafata imwe mu miryango ikennye y’aho bakoze ubwo bushakashatsi bakababumbira mu bakoperative bazatera inkunga.
Padiri Kagabo kandi avuga ko hari bimwe batangiye mu Karere ka Muhanga aho bagiye gufata umusaruro wa bamwe batangiye no kuganira bakazawubatunganyiziza ukajya ku isoko ufite agaciro.
Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umuyobozi w’Ikirenga w’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), yagagaje gahunda Kiliziya ifite yo guteza imbere uburezi hizihizwa isabukuru y’imyaka 10 ICK imaze ishinzwe.
Musenyeri Smaragde Mbonyintege, yahamije ibyavuzwe n’aba bayobozi ko mu myaka icumi iri shuri rimaze ryageze kuri byinshi kandi ko bizakomeza bashaka ibyateza imbere igihugu.
ICK yigwamo n’abanyeshuri barenga igihumbi, mu gihe mu myaka icumi ishinzwe imaze gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barenga 800.
























TANGA IGITEKEREZO