00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Abakoreye ba rwiyemezamirimo mu gihirahiro

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 3 May 2012 saa 02:34
Yasuwe :

Abakozi barenga 20 bo mu Murenge wa Kayenzi mu karere ka Kamonyi bazindukiye ku biro by’Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa gatatu tariki ya 2 Gicurasi 2012 bavuga ko baje kurega uwitwa Gakindi Bonaventure wabakoresheje mu mirimo yo kubakira abarokotse jenoside batishoboye ariko ntibakwishyurwa.
Ayamazoyubakiwe abazatuzwa mu Murenge wa kayenzi , guhera mu kwezi kwa cumi 2011 nyamara uyu Gakindi akaba yaranze kubahemba amafaranga angana na miliyoni n’ibihumbi Magana atatu. Ubuyobozi bw’uyu (…)

Abakozi barenga 20 bo mu Murenge wa Kayenzi mu karere ka Kamonyi bazindukiye ku biro by’Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa gatatu tariki ya 2 Gicurasi 2012 bavuga ko baje kurega uwitwa Gakindi Bonaventure wabakoresheje mu mirimo yo kubakira abarokotse jenoside batishoboye ariko ntibakwishyurwa.

Ayamazoyubakiwe abazatuzwa mu Murenge wa kayenzi , guhera mu kwezi kwa cumi 2011 nyamara uyu Gakindi akaba yaranze kubahemba amafaranga angana na miliyoni n’ibihumbi Magana atatu. Ubuyobozi bw’uyu Murenge nabwo ngo bukaba ntacyo bukora ngo huzuzwe amasezerano bwasinyiwe mu maso.

Aba bakozi bakaba bavuga ko bakoreye Gakindimu kwezi kwa 10, 2011 ngo mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2012 yabashukishije udufaranga dukeya ababwira ko abahaye Noheli maze ngo nyuma yaho aragenda ariryamira nabo bakomeza kwicwa n’inzara.

sengimana Silas yari ahagarariye aba bakozi (Gapita) akaba yaravuze ko uyu Gakindi amurimo amafaranga arenga ibihumbi 230 yagombye kumuha, ariko kugeza ubu akaba atayamuha akaba avuga ko abayeho nabi kuko yakoze aka kazi ngo yiteze imbere ariko bikaba byanga, yewe ko nabo yakoreshaga nabo baberewemo aya mafaranga.

Uyu Gakindi kandi ngo yakoresheje n’abanyeshuri bagombaga kwishyurwa bakagura ibikoresho mbere yo kujya ku ishuri, nyamara nabo bari mu bari baje kugeza ikibazo cyabo ku Karere.

Urugero ni uwitwa Akayezu Ange wiga mu mashuri y’imyuga (VTC Kayenzi), uvuga ko yakoreye uyu Gakindi ariko ntamuhembe amafaranga ibihumbi 24 yakoreye nk’umuyede ( uhereza abafundi) kugeza ubu akaba avuga ko abayeho nabi yewe ko atarimo no kwiga neza kuko abura ibikoresho, nyamara yari abyizeye muri aya mafaranga bamurimo yakongeraho kuba ari n’imfubyi akumva ari undi mutwaro umuremereye ku buryo yabuze icyo yakora.

Iki kibazo bakita ingorabahizi bahereye ko uyu rwiyemezamirimo yamaze igihe kingana gutyo atabahembye, bakaba barakigejeje ku buyobozi bw’Umurenge bwanahaye isoko uyu Gakindi. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kayenzi bukaba bwarahise bushyiraho komisiyo igamije kwiga ku kibazo cy’aba bakozi bamwe mu bari bayiyoboye hakaba harimo Ubuyobozi bwa Polisi muri uyu Murenge, ariko by’umwihariko ikuriwe na Bazubagira Laurence umucungamari w’uyu Murenge.

Gakindi, abamukoreye n’iyi komisiyo bakaba baricaye bakemeza ko bagomba kwishyurwa ku itariki ya 30 Mata 2012 nawe akabyiyemerera akanabisinyira.

Ku itariki ya 30 Mata 2012 aba bakozi bazindukiye ku Murenge bagiye kwishyurwa bagezeyo nt ibabona uwagombaga kubishyura babajije ubuyobozi bw’Umurenge bubabwira ko uyu Gakindi wabakoresheje nta mafaranga afite.

Aba bakozi bakaba barakomeje kubaza ikibazo cyabo bakabona Umurenge ntubitayeho nk’uko babyivugiraga bakaba barahisemo kujya kubaza ikibazo cyabo mu Karere.

Ku murongo wa telephone Gakindi akaba yaravuze ko aba bakozi bamukoreye kandi bakaba bafite uburenganzira ku mushahara wabo, n’ubwo ngo batangiye gukora ikimeze nk’imyigaragambyo bajya ku Karere.

Ariko akaba avuga ko abarimo amafaranga agera ku bihumbi 900 aho kuba 1,393,550 nk’uko bo babyivugira. Akaba avuga ko aya mafaranga adashobora kuyabona kuko ngo yagize ikibazo cy’imvura nyinshi yamwangirije ibikorwa ku buryo yagize igihombo mu iyubakwa ryayo mazu.

Gakindi akaba avuga ko ikibazo abonamo gikomeye ari uko uyu Bazubagira Laurence umucungamari w’uyu Murenge yashyizeho iyi tariki ntarengwa yo kwishyura aba bakozi ku itegeko nta bwumvikane. Nyamara ku mpapuro zari ziriho igihe bagombaga kwishyurirwa nawe yazisinyiye ho. Akaba anongeraho ko abantu arimo aya mafaranga ari abantu icyenda gusa ngo undi mubare w’abakozi ntawo azi, kuko ngo aba bakozi barigishije ikayi yandikwagamo imibyizi kandi ariyo yari guheraho. Akaba avuga ko niyo yabona aya mafaranga atabahemba baterekanye iyi kayi y’imibyizi.

Bazubagira Laurence umucungamari w’Umurenge wa Kayenzi ukuriye Komisiyo yashyizweho ngo yige uburyo aba bakozi bakwishyurwa, ku murongo wa telephone yavuze ko ikibazo cy’aba bakozi yagikurikiranye ariko akaba ntacyo yemerewe gutangariza IGIHE kubera impamvu z’akazi. Akaba yavuze ko amakuru twayabaza abamukuriye nyamara ari we wari ukuriye iyi komisiyo.

Munyakazi Epimaque ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kayenzi akaba ari nawe ukuriye Bazubagira . Yavuze ko iki kibazo akizi ku buryo agiye kugikurikirana ngo aba baturage bishyurwe n’ubwo ngo batanze ikibazo cyabo batinze ku buryo ngo uyu rwiyemezamirimo Gakindi yari yaramaze kwishyurwa inshuro ebyiri kuri ubu akaba asigawemo amafaranga ibihumbi 400 ku mafaranga yenda kugera kuri miriyoni 3 yari yarapatanye.

Munyakazi kandi yemeje ko uyu rwiyemezamirimo abereyemo aba baturage amafaranga agera kuri 1,393,000.

Si uyu rwiyemezamirimo Gakindi Bonaventure wenyine urimo amafaranga abo yakoresheje muri ki gikorwa kuko n’uwitwa Daniel nawe hari abamukoreye abereyemo umwenda w ’amafaranga arenga ho gato miriyoni.

Ariko we mu gukemura icyibazo cy’imyenda kuri uyu wa gatatu yagabagabanyije ibihumbi 300,000 abarenga 20, byatumye batifatanya na bagenzi babo.

Nubwo aba barwiyemezamirimo bavuga ko nta mafaranga bafite yo guhemba ababakoreye ubuyobozi bw’ Akarere ka Kamonyi nyuma yo kubakorera inama bukaba bwarababwiye ko n’ubwo aba barwiyemezamirimo babahamagaye bagasanga bafunze amaterefone yabo, bugiye gukurikirana ikibazo cyabo bukazabaha igisubizo ku wa gatanu w’icyi cyumweru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages