00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bubakiye utishoboye inzu ya miliyoni esheshatu

Yanditswe na

Faustin Ntakirutimana

Kuya 10 November 2012 saa 01:45
Yasuwe :

Urubyiruko rw’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Karere ka Kamonyi bubakiye inzu ya miliyoni esheshatu Kankundiye Marie Josee, umubyeyi w’abana batanu utuye mu kagari ka Nkingo mu murenge wa Gacurabwenge.
Aba banyamuryango ba FPR-Inkotanyi bateye inkunga uwo mubyeyi mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Umuryango FPR Inkotanyi umaze uvutse; iki kikaba ari igihe cyo kwibukiranya ibyagezweho n’Umuryango, hagamijwe kandi guharanira iterambere rirambye.
Rutsinga Jacques, Ukuriye (…)

Rutsinga Jacques, Ukuriye Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Kamonyi, yashimye cyane icyo gikorwa cy’urubyiruko. Agaragaza ko ari intambwe ikomeye mu guteza imbere umunyarwanda, kuko imibereho myiza y’umuturage ari wo murongo ngenderwaho w’iterambere ry’igihugu.

Depite Mukarugema Manzi Alphonsine witabiriye umuhango wo gutaha iyo nzu, yasabye abanyakamonyi kumva ko iterambere ry’igihugu rireba buri wese, ko buri wese agomba kwitabira gahunda za Leta zirimo ubwisungane mu kwivuza, kugana ibigo by’imari, kwitabira ibikorwa by’umuganda na gahunda z’ubukungu zinyuranye.

Kankundiye wahawe inzu, ashimira abamwubakiye, ko yari atuye ahantu habi, atari no kuzabasha kuhikura.

Kankundiye yahawe n'amazi mu rugo

Uretse iyi nzu, uyu mukecuru yahawe n’inka ifite agaciro k’ibihumbi 300, ibikoresho by’ibanze byo mu rugo n’intebe zo mu nzu zifite agaciro k’ibihumbi 200, iyi nzu kandi ifite umuriro w’amashyanyarazi n’amazi. Iyi nzu, uru rubyiruko rukaba rwarayubatse mu gihe kitarenze ukwezi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages