00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Abatekinisiye barasabwa gukurikiranira hafi iyubakwa ry’amashuri

Yanditswe na

Faustin Ntakirutimana

Kuya 26 October 2012 saa 02:12
Yasuwe :

Abashinzwe gukurikirana iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, barasabwa gukurikirana umunsi ku wundi uburyo aya mashuri yubakwa kugira ngo hakumirwe ko habaho amwe mu makosa ashobora guturuka ku kubaka nabi.
Ibi Umuyobozi w’uburezi mu Karere Fidele Uwamahoro yabisabye abatekenisiye bashyizweho na Minisiteri y’uburezi ngo bakurikirane inyubako z’amashuri mu Mirenge igize aka Karere mu nama yabereye ku karere kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Ukwakira 2012. (…)

Abashinzwe gukurikirana iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, barasabwa gukurikirana umunsi ku wundi uburyo aya mashuri yubakwa kugira ngo hakumirwe ko habaho amwe mu makosa ashobora guturuka ku kubaka nabi.

Ibi Umuyobozi w’uburezi mu Karere Fidele Uwamahoro yabisabye abatekenisiye bashyizweho na Minisiteri y’uburezi ngo bakurikirane inyubako z’amashuri mu Mirenge igize aka Karere mu nama yabereye ku karere kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Ukwakira 2012.

Uyu muyobozi yibukije aba batekinisiye bo mu Mirenge ko ari bo bagomba gufata iya mbere mu gukurikirana niba aya mashuri yubakwa mu buryo bwiza, akaba yanabasabye kumenya imikoreshereze y’ibikoresho bitangwa ku nyubako,uburyo bisohoka bijya ahagomba kubakwa ndetse n’ingano yabyo.

Ku birebana n’imyubakire kandi, Eng. Karemera Alphonse ukuriye aba batekinisiye yavuze ko bakora ibishoboka byose bakareba uburyo aya mashuri yubakwa kandi mu buryo bwubahirije ibipimo byatanzwe.
Uyu mwaka mu Karere ka Kamonyi harubakwa ibyumba by’amashuri bigera kuri 74, ubwiherero 120 n’amacumbi y’abarimu 12, ni ukuvuga icumbi rimwe muri buri Murenge.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages