00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Abakorerabushake b’amatora batanze inka ku batishoboye

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 24 May 2012 saa 09:32
Yasuwe :

Kuba abakorerabushake bo mu gikorwa cy’amatora bakorera mu karere ka Kamonyi baragize igitekerezo cyo gukusanya amafaranga ku bushake bwabo bakagura inka zahawe abana b‘imfubyi batishoboye batuye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga, ngo ni igikorwa cyiza cyagombye gutuma bakomeza kubera abandi Banyarwanda urugero.
Ibi byatangajwe na Munyaneza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda, ubwo yari mu gikorwa cyateguwe n’abakorerabushake b’iyi (…)

Kuba abakorerabushake bo mu gikorwa cy’amatora bakorera mu karere ka Kamonyi baragize igitekerezo cyo gukusanya amafaranga ku bushake bwabo bakagura inka zahawe abana b‘imfubyi batishoboye batuye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga, ngo ni igikorwa cyiza cyagombye gutuma bakomeza kubera abandi Banyarwanda urugero.

Ibi byatangajwe na Munyaneza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda, ubwo yari mu gikorwa cyateguwe n’abakorerabushake b’iyi Komisiyo cyo gushyikiriza inka enye abana b’imfubyi za jenoside batuye mu mudugudu witwa ’Dufitumurengezi Family’ uherereye mu Kagali ka Bibungo.

Munyaneza Charles yavuze ko kuba aba bakorerabushake bigishwa uburere mboneragihugu, bakaba kandi barigishijwe indangagaciro ziranga Abanyarwanda na kirazira ibyo bize barimo kubishyira mu bikorwa, kuko nyuma yo kuvuga ibintu mu magambo umuntu wese yagombye kubishyira mu bikorwa kugirango abantu babyumve neza bahereye ku ngero zigaragara.

Munyaneza avuga ko batazi kuyobora amatora gusa ahubwo ko berekanye ko mbere yo kuba abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora berekanye ko ari Abanyarwanda beza bubaha banafite impuhwe n’umuco bya muntu bakaba basabwa gukomeereza aho.

Uwari uhagarariye aba bakorerabushakebo mu turere twa Muhanga na Kamonyi, Musoni Maurice yavuze ko bajya gutekereza iki gikorwa bicaye hamwe bakungurana ibitekerezo ari naho baje gufata umwanzuro ko badakwiye kuyobora ibikorwa by’amatora gusa, ahubwo ko bahereye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka mu kwigira ku mateka haharanirwa ejo hazaza bagombye kuhaharanira bafata mu mugongo abana b’imfubyi batishoboye kugirango bazagire ejo heza.

Abari bahagarariye aba bana bahawe izi nka bavuga ko bashimira aba bakorerabushake babahaye inka, kandi bakaba babizeza ko nubwo babaye imfubyi ku babyeyi ariko batari imfubyi mu mutwe, ngo bahereye ku bwenge bafite biciye mu gufashwa bakaba barize bakaba bavuga ko nabo noneho bashobora kwiteza imbere.

Nyamara nubwo izi mfubyi zirera zivuga ko zahawe inka zizanasangira ibiziturutseho n’abandi Banyarwanda cyane bahereye ku bo baturanye, zivuga ko zifite ikibazo cy’ibiraro by’izi nka.
Kuri iki kibazo umuyobozi w’Akarere ka kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwera Alice, akaba yavuze ko Akarere gafatanyije n’Umurenge wa Nyamiyaga batuyemo katahita kababonera ibyo biraro, ariko kazakora ibishoboka byose kabababonera ibiraro by’izo nka mu gihe cya vuba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages