00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Basanga hakenewe abandi bafatanyabikorwa mu iterambere

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 25 February 2013 saa 10:27
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, butangaza ko bukeneye abafatanyabikorwa biyongera ku bari bahasanzwe kuko badahagije ngo bajyane n’umuvuduko aka karere karimo mu iterambere.
Ibi aka karere kabishingira ku kuba gafite umuriro w’amashanyarazi mu mwaka wa 2010 ukagera ku 8% by’ingo, n’amazi yageze kuri 80% ariko iyi mibare abayobozi bavuga ko ikiri hasi ugereranyije n’inyubako zihazamuka. Ibi rero ngo birasaba ko hari ibyakwiyongera muri aka karere birimo amazi, umuriro n’imihanda. (…)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, butangaza ko bukeneye abafatanyabikorwa biyongera ku bari bahasanzwe kuko badahagije ngo bajyane n’umuvuduko aka karere karimo mu iterambere.

Ibi aka karere kabishingira ku kuba gafite umuriro w’amashanyarazi mu mwaka wa 2010 ukagera ku 8% by’ingo, n’amazi yageze kuri 80% ariko iyi mibare abayobozi bavuga ko ikiri hasi ugereranyije n’inyubako zihazamuka. Ibi rero ngo birasaba ko hari ibyakwiyongera muri aka karere birimo amazi, umuriro n’imihanda.

Ndahiro Osea, Perezida w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JADF) b’akarere ka Kamonyi, avuga ko asanga abafatanyabikorwa bakiri bake ariko ngo ibikorwa bakora birahagije nubwo basabwa kongeramo ingufu bijyanye n’iterambere Kamonyi iriho.

Rutsinga Jacques, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, avuga ko umubare w’abafatanyabikorwa ukiri muto ariko ngo abahari bafatanya n’akarere uko bishoboka ku buryo n’umwanya babonye wa kabiri mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2012 byari ku bufatanye na bo.

Rutsinga yongeraho ko bafashe gahunda yo korohereza abashaka kuza gushora imari muri Kamonyi bihutisha dosiye zabo. Ku bikorwa remezo bike muri aka karere avuga ko akarere hari ibyo karimo gukora ngo byongerwe, birimo nko kuvugana na EWSA mu kongera amazi n’umuriro. Mu gihe akarere gafite gahunda yo kubaka imihanda n’amateme.

Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu karere ka Kamonyi (JADF Kamonyi) rigizwe n’abanyamuryango bagera ku 104.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages