Mu mukwabu wakozwe na polisi yo mu karere ka Kamonyi, yafashe abaturage batatu bakekwaho inzoga z’inkorano zizwi nk’igikwangari n’udupfunyika tw’urumogi.
Amakuru aturuka ku rubuga rwa Polisi, avuga uyu mukwabo wakorewe mu murenge wa Mugina, akagari ka Mbati aho Nirere Therese yafatanwe litiro 150 z’igikwangari na ho Bugabo Aloys, Bavugirije Samuel na Kadendezi Daniel bafatanwa udupfunyika 746 tw’urumogi.
Aya makuru kandi avuga ko usibye Kadendezi wagerageje gucika, abandi batatu bose bafungiye muri Kasho iri kuri sitasiyo ya polisi ya Musambira.
Polisi yo mu karere ka Kamonyi itangaza ko uyu mukwabu wari ugamije guhashya ibyaha cyane cyane muri Mugina ahakunze kuvugwa ibyaha byinshi.
Uhagarariye Polisi mu karere ka Kamonyi CIP Augustin Rurangirwa agira inama abaturage yo kureka gukora no gucuruza ibiyobyabwenge. Yagize ati “Polisi ntizihanganira uwo ari we wese ukora ubucuruzi nk’ubu butemewe n’amategeko, tuzakomeza kurwanya ibi byaha kugeza ubwo ababikora bose bafashwe.”
CIP Rurangirwa ashimira abaturage ku bufatanye na Polisi batanga amakuru y’ahaherereye abagizi ba nabi, anabasaba gukomeza kubamenyesha amakuru akanewe yose kuko bikorwa mu kubumbatira umutekano wabo.



















TANGA IGITEKEREZO