Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatanze mudasobwa icumi mu mirenge icumi muri 12 igize Akarere ka Kamonyi. Izi mudasobwa zikaba ari izo gufasha abashinzwe irangamimerere mu Mirenge, kubika neza amakuru yose ajyanye n’ibarurisha mibare.
Mudasobwa zashyikirijwe iimirenge kuri uyu wa Mbere ku itariki ya 8 Ukwakira 2012 ku cyicaro cy’ Akarere , zatanzwe ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubaka ubushobozi bw’abakozi n’inzengo za Leta (PSCBS), Ikigo cy’ikoranabuhanga cy’Ababiligi (BTC) n’Umuryango w’Abibumye(UN), hagamijwe ahanini kuzamura ubushobozi bw’abakozi mu bijyanye no kubika amakuru afite aho ahuriye n’ibarurishamibare kuko hari amakuru yaburaga kubera ko nta buryo bunoze bwo kuyabika bwari buhari.
Karusisi Diane, Umujyanama wungirije mu NISR, yatangaje ko batekereje gutanga izi mudasobwa kugira ngo zizafashe abakozi bo mu Mirenge bashinzwe ibarurisha mibare, gusobanura imibare no kuzamura ubushobozi bw’abakozi mu Karere.
Karusisi yakomeje agira ati “twahaye abayobozi bazazikoresha amahugurwa ku mikoreshereze yazo kuburyo twizeye ko bazazikoresha uko bikwiye kandi bakazikoresha icyo zigomba gukora.”
Uwera Marie Alice, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kamonyi, yatangaje ko mudasobwa bahawe zizafafasha kumenya imibare mu nzego zitandukanye, kubika amakuru kuburyo burambye, kunoza akazi mu bijyanye n’irangamimerere no kongerera agaciro abaturage batuye Akarere ka Kamonyi.
Uwera ati “tuzakora ibishoboka byose tubungabunge izi mudasobwa dufatanyije n’abashinzwe ikoranabuhanga mu karere kacu”.
Umwe mu bashyikirijwe mudasobwa, Murenzi Pacifique, ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Nyarubaka , yatangaje ko izi mudasobwa zije zikenewe kuko iyo yahawe izatuma hatabaho gutakaza amwe mu makuru y’ibarurishamibare, ikanamufasha no kuyongera.
Muri uyu muhango wo gutanga izi mudasobwa hasinywe amasezerano hagati y’Akarere ka Kamonyi n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare , agamije gucunga no gukoresha mudasobwa bahawe mu nyungu z’ikusanyamibare ku rwego rw’Akarere.
Mudasobwa 10 zatanzwe, zigize 57 zigenewe Intara y’Amajyepfo, zikaba zitangwa mu mirenge itazifite.
Kugeza mu mpera z’uyu mwaka wa 2012, Ikigo cy’igihugu cy’ibarurisha mibare gifite gahunda yo gukwirakwiza mudasobwa mu mirenge yose igize igihugu uko ari 416.



















TANGA IGITEKEREZO